Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Turikiya Yabwiye Abatalibani ‘Kurya Umwungu Bagasiba Ibamba’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Turikiya Yabwiye Abatalibani ‘Kurya Umwungu Bagasiba Ibamba’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 July 2021 3:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Turikiya Tayyip Erdogan yabwiye abanyamakuru ko Abatalibani bagombye guhagarika intambara bari kugaba ku butegetsi bw’i Kabul kuko Turikiya izabivuna nibaramuka begereye ikibuga cy’indege yashinzwe kurinda.

Hari mu kiganiro gito yahaye abanyamakuru mbere y’uko yurira indege agana mu gihugu Cyprus.

Ingabo za Turikiya nizo zirinze ikibuga cy’indege cy’i Kabul. Ibikora kubera amasezerano yagiranye n’ibihugu bya OTAN/NATO.

Hari amakuru avuga ko ubutegetsi  bw’i Kabul buri mu biganiro n’ubw’i Washington kugira ngo ibihugu byombi( Turikiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika) bikorane kugira ngo bizakome mu nkokora Abatalibani bari kurya isataburenge ingabo za Afghanistan.

Erdogan yavuze ko ubusanzwe bitari muri kamere ya Kisilamu gukemuza ibibazo intambara cyane cyane kuri benewabo basangiye imyizerere.

Ati: “Ntabwo bikwiye ko Abatalibani bagombye kuba bari kurasa kuri bagenzi babo bahuje imyizerere. Nibarekere aho ariko nanone nibarengera bagashaka kuza mu birindiro byacu tuzabivuna.”

Ku rundi ruhande, Abatalibani baherutse kuvuga ko umukino Turikiya iri gukina udakwiye, ko yagombye kwirinda ibyo iri gushaka gukururira Afghanistan n’abasirikare bayo(Turikiya).

Ese Ingabo za Turikiya zishobora guhashya Abatalibani?

Igisirikare cya Turikiya gifite ingabo zikomeye k’uburyo hari abavuga ko ari igisirikare cya gatandatu gikomeye ku isi nyuma y’u Bufaransa.

Ingabo za Turikiya ziri mu zikomeye kurusha izindi ku isi.

N’ubwo ari igihugu gifite ingabo zikomeye ariko biragoye ko zakwisukira ngo zitwimbure abarwanyi b’Abatalibani b’abihanduzacumu.

Intambara Abatalibani bamaze imyaka irenga 20 barwana yatumye baba abarwanyi b’intarumikwa k’uburyo kubatsimbura atari ibintu bapfa kwemera.

Ikindi ni uko kumenya neza imisozi y’igihugu cyabo no kuba bazi kwihanganira ubushyuhe bwayo bibaha ubushobozi bwo kuyirwaniramo kurusha izindi ngabo izo ari zo zose harimo n’iza Amerika.

TAGGED:AbatalibaniAfghanistanErdoganfeaturedPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Barasabwa Gukorera Mu Rugo Ariko ‘Murandasi Ntihagije’
Next Article Umuyobozi Ushinzwe Imyubakire Mu Mujyi wa Kigali Akurikiranyweho Kwigwizaho Umutungo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?