Tuvuye Muri Polisi Ariko Ntituvuyemo-CG (Rtd) Emmanuel K Gasana

Imbere ya Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana wari umushyitsi mukuru muri gikorwa cyo kwakira abapolisi bakuru baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, CG(Rtd) E. Gasana yavuze ko n’ubwo we na bagenzi be bavuye muri Polisi ariko bo itabavuyemo kuko bari muri ‘reserve’.

Abapolisi bose Perezida Kagame aherutse gushyira mu kiruhuko ni 112.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bari ku rwego rwa Komiseri  ni batandatu , ba ofisiye bakuru batanu, ba ofisiye bato 28, n’abapolisi bato 60.

Hari n’abapolisi 7 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi na batandatu basezerewe ku zindi mpamvu zitandukanye.

CG (Rtd) Emmanuel K Gasana wavuze mu izina rya bagenzi be yagize ati: “Ntituzatatira igihango cyo gukorera Igihugu, aho tuzakenerwa hose tuzaba twiteguye.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye avuga ko abo yakoranye neza n’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, kuko bakoranye umurava ibyo bari bashinzwe byose.

Nawe yababwiye ko Urwego ayoboye ruzakomeza gukorana nabo mu byo bazaba bashinzwe aho ari ho hose.

IGP Gasana ati: “Polisi y’u Rwanda ifite gahunda ihamye kandi irambye yo gukorana bya hafi n’abahoze ari abapolisi bari mu kiruhuko cy’izabukuru.”

CG Felix Namuhoranye

Yavuze ko bizabafasha kunoza akazi k’umutekano no kwita ku mibereho ya bagenzi babo bahoranye mu kazi kandi bikazafasha mu guha icyizere abakiri bato bifuza kuba aba polisi.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana yavuze ko mu izina rya Perezida wa Repubulika, abashimiye umurava bagize mu kazi kaboabagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bw’umurava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu kazi.

Ati “Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, ndashimira cyane mwe mwese mwashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, ku murava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu kazi.”

Yavuze ko imirimo bakoze abanyarwanda bose babashimira kuko bagize uruhare rukomye mu kubaka Igihugu gitekanye.

Minisitiri Gasana yanashimiye abasanzwe bari mu kiruhuko cy’izabukuru kuba barakomeje gukora ibikorwa biteza imbere Igihugu ndetse nabo ubwabo biteza imbere.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version