Tuzajyana Abanyarwanda Ku Kwezi, Nabanje Kuba Umunyamakuru…-Ikiganiro na Ambasaderi wa Israel

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam aherutse guha ikiganiro kihariye ubwanditsi bwa Taarifa, agaruka ku mateka ye, ay’igihugu cye, ay’iki gihugu na Palestine, aya Israel n’u Rwanda ndetse n’imishinga Israel ifitiye u Rwanda.

Soma ikiganiro:

 

Taariafa: Twishimiye kuba turi kumwe namwe kuri uyu munsi kugira ngo tuganire nyakubahwa Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam. Mu kigera mu Rwanda ni iki mwabonye cyabatunguye mutari mwiteze?

Amb Adam: Ntabwo nari nzi Afurika na gato ariko nahoraga nifuza kuzahagera kuko nakoze igihe kirekire muri gahunda za UN z’iterambere harimo MDGs ndetse na nyuma y’aho muri SDGs.

Numvaga rwose nzaza muri Afurika. Nakubwira kandi ko ibyo nari nzi ku Rwanda ari ibyo nasomaga gusa kuko sinari narigeze mpagera.

Ntakubeshye rero navuga ko ubwo nageraga mu Rwanda naketse ko atari muri Afurika. Natekereje ko ngeze mu Busuwisi, i Geneva.

Nitegereje hirya no hino aho nari ngeze inaha mu Rwanda, nsanga haracyeye, hari umutekano, abantu barasa neza…mbese ibintu bihabanye n’ibyo Abanyaburayi n’abandi bavuga kuri Afurika.

Ibyo nabonye ni byiza kuko byanyeretse ko ibyo abantu bataragera muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko bavuga, bishobora kuba bihabanye n’ukuri kw’ibihari.

Ikindi kandi ntabura kuvuga ni uko uyu mucyo mufite hari umugabo wawugizemo uruhare, uwo akaba ari Perezida Kagame ushaka ko abaturage be n’abashyitsi basura u Rwanda baba ahantu hasukuye.

Yego n’ahandi mu Rwanda ni heza ariko muri Kigali ho harihariye kandi  rwose ubona ko ari ahantu hateye ubwuzu, buri wese yakwishimira gusura.

Taarifa: Nimwibwire abasomyi bacu abo muri bo. Ron Adam ni mu muntu ki?

Amb Adam: Navukiye mu butayu bwa Negev ahitwa Bersheva ariko nkurira i Haifa mu Majyaruguru ya Israel. Muri ubu butayu niho Abraham yakoreye  igitangaza cyo gukubita ku rutare amazi akaza.

Nyuma rero narize nza no kujya mu gisirikare mvuye mu mashuri yisumbuye kandi erega buriya iki ni ikiciro kiza buri musore n’inkumi yagombye gucamo kuko bigirira akamaro igihugu.

Turaza kubivugaho nitubona akanya.

Nagiye mu gisirikare cya Israel mba umwe mu basirikare barwaniraga mu kirere, mvuye mu gisirikare nahise njya kwiga muri Kaminuza ya Haifa  niga sciences politiques n’amateka  nyuma  ndangije kwiga nahise mba umunyamakuru. Ni ko kazi ka mbere nakoze nkiva muri Kaminuza.

Nigeze no kuba Umuvugizi wa Meya w’Umujyi wa Haifa.

Nyuma rero naje kujya muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel nkora mu ishami ryari rishinzwe kureba imibanire yacu n’Abanyapalestine hashakiswa amahoro (peace process).

Icyo gihe nari umwe mu bakoranaga na Shimon Peres wari Minisitiri w’Intebe ndetse nari ndi mu bigaga iby’amahoro hagati yacu na Palestine mu cyiswe amasezerano ya Oslo n’ayandi.

Nari umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komite yigaga uko twabana amahoro n’Abanyapalestine.

Navuye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel mpita njya muri UN guhagararira inyungu za Israel.

Nahamaze imyaka itanu nkora mu bice bitandukanye ariko cyane cyane ibyerekeye uko ingengo yayo y’imari ikorwa kandi nari mu banditse umushinga wa za SDGs.

Navuye i New York ku kicaro cya UN nkomereza i Geneva mu Busuwisi naho mpakora indi myaka itanu, ariko nyuma naje no gukora mu byerekeye ingufu( energy) aha nkaba ari mfite umugambi wo kureba uko nazafasha mu kubona gas muri Israel kuko nayo twari tuyikeneye.

Aho rero niho navuye nza mu Rwanda kuba Ambasaderi wa Israel muri iki gihugu.

Taarifa: Nimusobanurire umuntu utaragera muri Israel imiterere yayo. Hari abavuga ko ifite igice kinini cy’ubutayu. Ese niba ariko bimeze mubaho mute?

Amb. Adam: Ndagira ngo mbanze mbwire abantu ko ikibazo cy’ubutayu muri Israel twagikemuye.

Ntikiri ubutayu. Dufite ubuhinzi buteye imbere kandi iwacu twabwiye ubutayu ko butagomba kutugiraho ububasha. Iwacu tweza imbuto, imboga, mbese turarya tugahaga. Yego hari ahantu hari ubutayu ariko ni buto.

Erega buriya  Israel ni igihugu cy’isezerano ryo muri Bibiliya. Nusuzuma uzasanga ibyinshi byanditswe mu Isezerano rya Kera, byarasohoye.

Uzasangamo igice kivuga uko abasokuruza bacu bari batuye, uko bahanganye n’ibibazo byabo n’ibindi.

Uzasangamo amateka ya Moise, aho abakurambere bacu bagiye baca, uzahasanga ingoro yubatswe n’Umwami Salomo, umujyi w’Umwami Dawidi n’indi mijyi.

Muzabona n’ingoro Umwami Helodi wigeze kwirukana Abayahudi i Yeruzalemu ,  kandi muri icyo gihe nibwo Yezu Kristu yavutse ndetse arakura arabwiriza.

Nyuma gato haje kubaho  Ubukirisitu bukwira henshi. Muri icyo gihe rero ni nabwo Abayahudi baje kwirukanwa n’ubutegetsi bw’Abaroma biza gutuma bakwirakwira hirya no hino.

Nyuma y’ibinyejana byinshi ariko, Abayahudi baje kugaruka kuri buriya butaka batangira kongera kubaka igihugu cy’abasekuru babo mu mpera z’Ikinyejana cya 19.

Israel ariko buriya ni igihugu kigaruriwe n’abantu benshi ariko abaheruka ni Abongereza.

Aba bahereye muri 1917  bageza muri 1947, ariko mbere yabo hari Abaromani, Abagereki, Abaperesi n’abandi.

Uko bahacaga rero niko hari ibyo bahasigaga mu mateka yabo.

Israel y’ubu ariko isa neza rwose, iteye imbere ndetse nayigereranya na Manhattan muri New York.

Taarifa: Ku rundi ruhande ariko Abayahudi benshi ntibizera Bibiliya ahubwo basoma cyane Talmud…

Amb Adam: Oya oya. Urabivanze! Sinzi niba twanabivugaho, sinkeka ko bizashishikaza abasomyi kuko bigoye kubyumva cyane. Abenshi mu Bayahudi baba muri Israel bemera ibikubiye muri Bibiliya ndetse bari hagati ya 80% na 90%.

Ikindi ni uko Abakirisitu bemera cyane ibikubiye mu Isezerano rishya  mu gihe hari Abayahudi benshi bemera ibikubiye mu Isezerano rya kera.

Isezerano rya kera niryo riha Isezerano rishya kubaho kuko ariryo risohorerwamo. Nakubwira rwose ko Abayahudi benshi bemera ibyanditse muri Bibiliya.

Ibyo kwandika Talmud erega byaje nyuma, aho Abayahudi bicaye batangira gusesengura amwe mu mategeko ya Mose ariko muri rusange bemera Bibiliya.

Talmud ikubiyemo ibyo Abayahudi barya n’ibyo birinda, imihango bagomba kwizihiza n’ibindi.

Muri rusange rero nakubwira ko Abayahudi bemera Bibiliya ariko bakemera n’ibindi bitabo birimo na Talmud.

Taarifa: Inzego z’ubutegetsi za Israel ziteye zite? Twumva kenshi Minisitiri w’Intebe ari we uhagararira Israel. Perezida wayo we afite uwuhe mwanya?

Amb Adam: Buriya iwacu, hari amashyaka menshi ndetse agera kuri 40 ariko azwi cyane ushingiye ku mateka yayo ni iry’abakozi na Likud.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, mu minsi mike ishize hari impinduka zabaye ubwo hari abantu bashakaga ko Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu avaho, abo bakaba bari abo mu Nteko ishinga amategeko bashakaga ko ibintu bihinduka ishyaka rya Netanyahu rikavaho.

Aha rero haje kuzamukira andi mashyaka harimo iryitwa Blue and White.

Mu matora aheruka, amashyaka 12 niyo yashoboye kubona amajwi ayemerera kujya mu Nteko ishinga amategeko mu mashyaka 40 yari yiyamamaje.

Mu gihugu cyacu  biragoye cyane ko umuntu umwe ashobora gushyiraho Guverinoma wenyine kuko mu bantu 120 bagize Inteko ishinga amategeko yacu( Inteko ya Israel yitwa Knesset) abantu 61 nibo baba bakenewe kugira ngo batoranywemo abazajya mu Nteko ishinga amategeko.

Minisitiri w’Intebe aba agomba kuba ashyigikiwe na bariya bantu. Mu matora aheruka rero uriya mubare ntiwagezweho bituma ibintu bitagenda nka mbere, bituma tuva mu matora amwe, tujya mu yandi, gutyo gutyo…

Byose byatewe n’uko mu Nteko yacu hari bamwe batashakaga Netanyahu, abandi bamushaka, rero rubura gica.

Ku byerekeye Perezida wa Israel, nakubwira ko iwacu twahisemo gushyiraho uburyo bw’imiyoborere nk’ubw’Abongereza.

Perezida wacu afite umwanya w’icyubahiro nk’uko Umwamikazi w’u Bwongereza afatwa mu gihugu cye.

Niwe uba ugomba kureba ko igihugu kimeze neza, ko gifite Guverinoma ikora neza kandi we nta shyaka agira abarizwamo.

Ahamagara umuntu akamubwira ati: ‘ Wowe nguhaye uburenganzira bwo gushyiraho Guverinoma.’

Iyo uwo muntu amaze iminsi 45 itarashyiraho iriya Guverinoma abishinga undi, uyu nawe iyo byanze haba amatora.

Ni uko ibintu bimeze. Niwe kandi ufite ubushobozi bwo guha abanyabyaha imbabazi.

Muri make nguwo Perezida wa Israel.

Ashyirwaho n’abagize Inteko ishinga amategeko kandi akaba yarigeze kuyibamo ariko iyo abaye Perezida nta hantu aba abogamiye.

Taarifa: Muri iki gihe hari intambara hagati ya Israel na Palestine. Ese yatewe n’iki? Ese mubona hari igihe amahoro arambye azabaho hagati y’ibice byombi.

Amb Adam: Burya rero icyo abantu bagomba kumenya ni uko buri gihe abanzi ba Israel batazabura impamvu zituma barasa kuri Israel. Kuri iyi nshuro ariko byabaye uruhurirane rw’ibintu byinshi birimo n’umunsi wa Eid al-Fitr, bihurirana n’uko Abayahudi nabo  bari bizihije umunsi wo guhuza Yeruzalemu zombi.

Icy’ingenzi navuga ariko cyabiteye ni uko amatora yari ateganyijwe kubera muri Gaza na West Bank aza guhagarara bitegetswe Muhammud Abbas kuko yabonaga ko Hamas izayatsinda.

Muri iki gihe hari intambara hagati ya Israel na Palestine. Iki ni igifaru cya Israel kitwa Merkava

Ubwo rero bahise batangiza igikorwa cyo kugira ngo berekane ko bahari kandi ko bafite agaciro.

Ibyo ntibyarangiye gutyo ahubwo byatumye havuka imidugararo, bituma agace kose kazamo imidugararo kandi erega, buriya byose biterwa na Iran kuko ishaka kwigarurira Uburasirazuba bwo Hagati bwose.

Aha rero niho ruzingiye kuko Israel siyo itegeka Palestine cyangwa Gaza ahubwo Iran niyo ibari inyuma ibatera inkunga.

Ku byerekeye kumenya niba hari amahoro arambye azaba hagati y’ibihugu byombi , Israel yemera ikiswe Two States Solution[ Ibihugu bibiri bituranye byubahana] ariko kugeza ubu ntibyashoboka kuko Palestine ntikomeye k’uburyo yavamo igihugu.

Ndakubwira ko igihe cyose abaturanyi batazemera ko Israel ari igihugu kigenga kandi kigomba kubahwa nta mahoro azaba muri kariya gace.

Bagomba kwemera ko turi igihugu kizabaho iteka kandi gituranye n’Abarabu.

Abemeye ko turi igihugu ubu tubanye amahoro, urugero ni Misiri.

Taarifa: Israel isa n’iyagarukanye imbaraga muri Afurika. Kubera iki mugarutse muri ibi bihe?

Amb Adam: Si ubwa mbere tuje muri Afurika kuko twigeze kuhaba ariko tuza kuhava nyuma y’Intambara twarwanye n’Abarabu mu mwaka wa 1973, ibihugu by’Afurika byari inshuti z’Abarabu bigafunga Ambasade zacu.

Mu myaka ya 1960 twari muri Afurika dukorana n’ibihugu byabo binyuze mu kigo cya Israel gishinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa Mashav. Ni ikigo cyatangijwe n’uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ariko nyuma aza kuba uw’Intebe Madamu Golda Meir.

Icyo gihe yari agamije kuzamura ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere. Kuva icyo gihe rero kugeza muri 1973 ibihugu by’Afurika byahagaritse umubano wabyo natwe kubera ibibazo muzi twagiranye n’Abarabu.

Golda Meir washinze Mashav

Abenshi mu bategetsi ba Afurika bafashwaga n’Abarabu muri kiriya gihe

Mu gihe cya vuba aha  nko mu myaka 20 ishize twaragarutse ariko ubwo Minisitiri w’Intebe wacu Bwana Benyamini Netanyahu yasuraga ibihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo, navuga ko ari bwo twagarutse buri wese aratubona.

Ariko ubundi kubera iki ibindi bihugu bikomeye biri muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko hanyuma Israel yo mukumava ko itahaba?

Abashinwa barahari, Abanyamerika barahari, Abayapani, Abanyakoreya barahari… kuki twe tutahaba?

Ntabwo twagombaga gucikanwa.

Taarifa: Iyo mwitegereje musanga ari izihe nyungu Israel ifite mu Rwanda?

Amb Adam: Nta Ambasade twagiraga mu Rwanda. Ariko muri 2019 twarayifunguye iba Ambasade ya 14 dufite muri Afurika.

Impamvu rero dukorana n’u Rwanda ni uko amaraso yacu yahuye. Twarahuje rwose kandi tubanye neza muri byinshi.

Ikindi ni uko Perezida Kagame na Netanyahu babanye neza pe! Navuga kandi ko hari amateka duhuje atuma tugomba gushyigikirana. Ayo mateka ni Jenoside. Data na Mama bombi barokotse iriya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ikindi ni uko ibihugu byombi bisa n’ibidakora ku Nyanja n’ubwo twe dufite inyanja nto ariko mu by’ukuri natwe ntitwavuga ko dukora neza ku Nyanja.

Ndemeza ko ikindi ari uko u Rwanda rushaka kuba ihuriro ry’iterambere ryose rireba Afurika.

U Rwanda kimwe na Israel namwe mugerageza gukoresha imitwe yanyu kugira ngo mugire icyo mugeraho nk’uko natwe byagenze mbere y’uko tubona ko dufite amabuye y’agaciro cyangwa ibindi twagurisha ku isoko mpuzamahanga.

Taarifa: Mu butwererane mufitanye n’u Rwanda ni izihe nzego mutera inkunga kurusha izindi?

 

Amb Adam: Aha mbere ni mu buhinzi no gukoresha neza amazi.  Kuba ubuhinzi butunze benshi ariko bukaba budateye imbere cyane bituma twumva dufite inshingano zo gufasha abaturage b’u Rwanda.

Twe dufasha abatekinisiye b’u Rwanda kumenya uko bakoresha neza amazi, bakamenya uko bayabika mu gihe cy’itumba kugira ngo azabayambe mu gihe cy’izuba.

Ahandi dufasha Abanyarwanda ni mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Dukorana kandi n’abashinzwe kwita ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo zirindwe kwangirika.

Tubafasha  mu byerekeye ubuzima n’ahandi.

Mubyerekeye imishinga,  hari uwo duherutse gutangiza muri Kaminuza y’u Rwanda( KIST)ugamije guha Abanyarwanda ubumenyi mu guhangana n’ibitero bikorerwa mu ikoranabuhanga( STEM Center) ariko turateganya no kuzageza uwo mushinga ahandi hantu umunani mu Rwanda.

Iki gikorwa turi kugikorana n’Umunyamerika w’Umuyahudi waje aranyegera ambwira ko afite kiriya gitekerezo tukigaho dusanga gishoboka turagikora.

Nagira ngo nkubwire ko hari gahunda dufite yo gukorana n’Ikigo cy’u Rwanda kiga iby’ibyogajuru kugira ngo tuzafashe abanyeshuri b’abahanga kurusha abandi mu Rwanda kujya ku kwezi.

Israel yahisemo u Rwanda rwonyine muri Afurika kugira ngo ruzagire uruhare muri uriya mushinga.

Twasabye ko abanyeshuri b’Abanyarwanda bazatwereka imishinga bafite bumva bazakoraho ubushakashatsi bageze ku kwezi, nyuma tukazabajyana mu cyogajuru cya Israel.

Tugiye kubaka ikigo kigisha guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga kandi baratangira gusiza ikibanza vuba aha.

Ngarutse ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imishinga ibiri nateguye irimo n’uwitwa ‘Rwanda We Want’ , uyu ukaba ari umushinga wo gufasha abakomoka ku barokotse Jenoside gukira ibikomere binyuze mu buvuzi bitwa ‘psychotherapy.’

Uyu mushinga tuwukorana na GAERG.

Israel ifite umugambi wo kuzubaka ibitaro binini mu Rwanda bizaba intangarugero mu kuvura indwara zitandukanye. Kandi ibi tuzabikora rwose. Ni ikibazo cy’igihe gusa.

Ibitaro byose kandi tuzabishyiramo uburyo bwo guhanahana amakuru ku barwayi k’uburyo amakuru yose azaba afitwe n’ibitaro byose.

Israel ifatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi

Iyi niyo mpamvu ubu muri Israel abaturage bose bakingiwe corona virus. Iwacu ntawe ucyambara agapfukamunwa.

Navuga kandi ko Israel ifite gahunda yo kuzafasha u Rwanda kuhira imisozi yarwo yose.  N’ubwo bihenze ariko byose biterwa  n’uko imari yakoreshejwe neza.

Taarifa: Ese musanga u Rwanda n’ubwo ari ruto, ari igihugu gifite ijambo muri aka karere no ku isi?

Amb Adam: Yego rwose! U Rwanda ni igihugu gishaka kugira ijambo muri aka karere no muri Afurika kandi bigaragararira mu buryo ruba ruharanira ko rwaba ari rwo rutsindira kwakira inama mpuzamahanga, rugaharanira  ko muri rwo hakubakwa ibyicaro by’ibigo mpuzamahanga no mu zindi nzego.

Ibi kandi erega bishoboka kubera umuyobozi wanyu. Ni umuntu uzwi ku isi kandi wubahwa.

Israel ishaka ko Perezida Kagame aba ari we uhagararira inyungu zayo muri Afurika.

Icyo dushaka ni uko Israel yahabwa umwanya w’indorerezi mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe, ubundi akazi kagatangira.

Turi kaganira n’ibindi bihugu by’Afurika kugira ngo tugere kuri iriya ntego.

Taarifa: Ko namwe mu mateka yanyu mwahuye na Jenoside ndetse hakaba hari abayihana, musanga guhakana Jenoside ari ikintu gihoraho igihe cyose cyangwa gishobora kurangira?

Amb Adam: Byose biterwa n’uwayirokotse. Uwarokotse niwe ugomba kuvuga ibyamubayeho, akabibwira abana be, bene wanyu n’abandi bigatuma abahakana Jenoside batabona aho bapfumuria.

Kuvuga ibyabaye ku muntu biravura ariko biragoye kimwe n’uko kwigisha amateka ya Jenoside nabyo ari akandi kazi katoroshye.

N’ubwo bitoroshye ariko bikwiye gukorwa.

Uko uvuga ibyakubayeho aho uri hose, ukabyandika icyo gihe abapfobya bazabura aho bamenera.

Ikindi kandi n’ubwo abapfobya bahari ariko ni abanyantege  nke kuko ntacyo baba bafite cyo kuvuga.

Taarifa: Ariko uko byagenda kose abapfobya bo harahari!

 

Amb Adam: Erega buriya bapfobya kubera impamvu za politiki, bibwira ko bazaza bagakuraho Guverinoma ariko baba bibeshya. Nemera ko u Rwanda ruba rugomba guhangana n’aba bantu kandi rurabikora rwose.

Hari n’abapfobya binyuze mu gucurika amateka, bakavuga ibyabaye n’ibitarabaye, bakitiranya ibintu, ngo habaye intambara n’ibindi… ariko rero hari ukuri kandi kugomba gukomeza kuvugwa.

Ndagira ngo nkubwire ko abanga igihugu cyanyu nta kintu kinini bagitwara! Mugomba kugira imbaraga mu nzego zose, haba mu bukungu, mu ngabo n’ahandi mbese nk’uko natwe muri Israel tumeze.

Nigeze kuvuga ko iwacu iyo umuntu  arangije amashuri yisumbuye ahita ajya mu gisirikare ushaka kumbaza niba nabitangaho inama hano mu Rwanda.

Aha ndabivugaho ibintu bike. Nemera ko uburezi ari ingenzi, abaturage bagomba kugira ubumenyi buhagije.

N’ubwo iwacu iyo umuntu arangije amashuri yisumbuye ajya mu gisirikare mu myaka itatu, sinavuga ko na hano ari ko byagenda ariko wenda mwareba niba nta kuntu umuntu yajya arangiza amashuri akagira imyaka runaka akoreramo Leta kandi birafasha.

Bituma umuntu yumva ko igihugu cye kiruta inyungu ze bwite.

Taarifa: Iyo mureba u Rwanda musanga ruzaba rumeze gute mu myaka 20, 25…iri imbere?

Amb Adam: Nsanga ruzaba ari igihugu gifite umuturage winjiza 10 000$ ku mwaka, ahantu hose hazaba hera kandi abantu bazaba bafite amashanyarazi kandi natwe tuzakomeza kuba hafi u Rwanda ndetse no mu mutekano warwo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version