Tuzakorana N’U Rwanda Dushingiye Kubyo Rushaka- Umuyobozi W’Ikigega Cy’Abafaransa

Arthur Germond uyobora Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere mpuzamahanga, Agence Française de Developément avuga ko hari imishinga batoranyije bafatanyije na Leta y’u Rwanda bazatera inkunga. Ngo ibyo bazakora byose bizaba bishingiye ku byatoranyijwe n’u Rwanda.

Germond utaramara ukwezi mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 02, Ugushyingo, 2021 yahaye ikiganiro abanyamakuru ababwira ibyo ikigega ayoboye giteganya gukorera mu Rwanda.

Yavuze ko u Bufaransa bwateguye miliyoni 500 z’ama Euro azakoreshwa mu mishinga Abafaransa bateganya guteramo inkunga Abanyarwanda.

Iyo mishinga irimo iy’ikoranabuhanga, kwita ku bidukikije, siporo, guteza imbere Igifaransa, uburezi muri rusange no kuzamura imyigire y’umukobwa by’umwihariko n’iterambere ry’imibereho y’abatuye icyaro cyane cyane mu Burengerazuba n’Amajyaruguru by’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Arthur Germond avuga ko amafaranga yo mu kigega Agence Française de Developément(ADF) yose atangwa na Leta y’u Bufaransa kandi aba agamije iterambere ry’ibihugu 15 kiriya kigega gikoreramo.

Ni ikigega gikoresha abakozi bagera ku bihumbi bitatu mu bihugu 15 ku migabane yose y’isi.

Abanyamakuru bamubajije niba abo muri kiriya kigega ari bo bagena aho bazashyira amafaranga yabo mu Rwanda, Arthur Germond asubiza ko ibyo bazakora byose bizaba bishingiye ku mishinga Leta y’u Rwanda izaba yahisemo.

Ati: “ Tuzakorana na Leta y’u Rwanda itubwire aho ibona twashyira amafaranga mu mikoranire isesuye hagati y’impande zombi.”

Yavuze ko igice kinini cy’ibihugu bakorana nabyo  kigizwe n’ibihugu by’Afurika .

Ku byerekeye guteza imbere umuco n’ubuhanzi, Germond wari uri kumwe n’Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda Madamu  Cassiopée Vienne, yavuze ko inshingano z’ikigega ayoboye ari uguteza imbere ibikorwa by’iterambere ariko ko ibireba umuco n’ubuvanganzo biri mu nshingano za Leta y’u Bufaransa.

Abajijwe niba hari icyo ikigega ayoboye giteganya mu guteza imbere itangazamakuru ryo mu Rwanda yasubije ko batarabitekerezaho ariko ko nabyo bishoboka kuko n’aho yaje aturuka, ni ukuvuga muri Liban , iriya gahunda yari ihari.

Ikiganiro cya Bwana Germond kije nyuma y’ikindi giherutse gutangwa na Minisitiri w’ubucuruzi mu  Bufaransa witwa Franck RIESTER.

Icyo gihe yahaye ikiganiro abanyamakuru ababwira imishinga igihugu cye giteganya kuzakoranamo n’u Rwanda.

Yavuze ko yazanye n’abashoramari bo mu bigo 30 bazashora amafaranga yabo mu nzego zitandukanye.

Zirimo urwo gutunganya amazi, urwego rw’ubuzima, kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko mu gukora neza ibyo bakora, urwego rw’ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n’ahandi.

Franck RIESTER yagize ati: “Tuzakorana mu rwego rwo gutunganya amazi, ubuvuzi, gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kumenya byinshi mu kazi rukora no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.”

Yari yaje mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza umurunga w’umubano Abakuru b’ibihugu byombi baherutse gutangiza, icyo gihe ukaba waratangiye ku mugaragaro ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda mu mezi macye ashize.

Riester yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu by’ubukungu uzashingira kucyo yise rélation gagnant-gagnant.

Ni umubano aho buri gihugu kiba cyungukira kucyo ikindi gikora mu buryo wakwita ‘mpa nguhe’.

Abazi Icyongereza babyita win-win situation.

Mu bigo 30 Minisitiri w’ubucuruzi mu Bufaransa avuga bizakorana n’abashoramari b’u Rwanda harimo ikitwa Business France .

Business France ni ikigo cy’Abafaransa giharanira ko ibigo by’Abafaransa byashoye imari mu mahanga bikora byunguka hagamijwe iterambere ryabwo.

Gifite indi nshingano yo guha abashoramari bo mu mahanga amakuru bakeneye ngo bayahereho bashora imari yabo mu Bufaransa.

Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga gikorera mu bihugu 15 ku isi

Gitanga  n’abajyanama mu by’ubukungu n’amategeko bafasha abashaka gushora imari mu Bufaransa kubikora bazi ibyo barimo, ni ukuvuga inyungu n’ingaruka bizavamo.

Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe ubucuruzi Franck Reister yageze mu Rwanda avuye muri Uganda aho hageze avuye muri Tanzania.

Nyuma yo kuva mu Rwanda yakomereje urugendo muri Kenya.

Hagati aho hari amakuru avuga ko u Bufaransa bwatangije ingendo z’indege Air France muri Zanzibar.

 Kugeza  ubu hari ibyo u Bufaransa bwatangiye gushoramo imari mu Rwanda.

Muri byo harimo ibigo by’itumanaho nka Canal +, ndetse mu mpera z’Icyumweru gishize, Abafaransa beretse itangazamakuru ingoro ndangamurage y’abakoresha Igifaransa yitwa Centre Culturel Francophone iri ahitwa mu Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Bufite kandi Ambasade mu Rwanda nayo ikaba yarafunguwe nyuma y’uruzinduko rwa Emmanuel Macron.

Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju aherutse kwakira itsinda ry’Abafaransa bagize umuryango witwa France Sport Expertise.

Baganiriye uko u Bufaransa bwafasha u Rwanda guteza siporo yarwo imbere binyuze mu guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda.

Ririya tsinda ryari riyobowe na Julie Mantout.

Na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Bwana Antoine Anfré nawe yari ahari.

Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga( AFD) kije gukorera mu Rwanda kihasanga ibindi birimo icy’Abanyamerika kitwa USAID, icy’Abongereza kitwa UKAID, icy’Abayapani kitwa JICA, icy’Abanyakoreya y’Epfo kitwa KOICA, icy’Ababiligi kitwa ENABEL, icy’Abanya Suède kitwa SIDA, icy’Abadage kitwa GIZ, n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version