Mu Rwanda Havutse Ikigega Cy’Ishoramari Cya Miliyoni $250

Ikigo Mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari (KIFC) cyatangaje ko hashinzwe ikigega cya miliyoni $250 cyiswe Virunga Africa Fund I, kigiye gushora imari mu nzego zitandukanye zizihutisha ubukungu n’imibereho by’abatuye Afurika.

Ni ikigega gifitwemo ishoramari n’ibigo bibiri: Ikigo cy’Ishoramari cya Leta ya Qatar (Qatar Investment Authority, QIA) n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB). Kizacungwa n’ikigo Admaius, gifite ibikorwa byinshi muri Afurika.

Biteganywa ko icyicaro gikuru cya kiriya kigega cya miliyari zisaga 250 uzishyize mu mafaranga y’u Rwanda, kizaba kibarizwa muri KIFC nk’uko itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri ribyemeza.

Iki kigo gikomeje kubaka izina, ndetse giheruka guhabwa amanota menshi nka kimwe mu bigo bishobora guhindura ibijyanye n’imicungire y’ibigega, muri Global Financial Centres Index (GFCI).

- Advertisement -

Virunga Africa Fund I yitezweho gufasha Afurika mu rugendo rwo kurenga icyiciro cyo gutegereza ko ibintu byose bituruka hanze yayo.

Imishinga y’ishoramari iteganywa izongera uburyo abantu babona serivisi z’ibanze nk’ubuvuzi, uburezi, ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga na serivisi z’imari.

Ibyo bikazatanga n’amahirwe yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited – ikigo gikuriye KIFC – Nick Barigye, yavuze ko kuba abashoramari barahisemo ko imari yabo ibarizwa muri kiriya kigo, ari ibintu by’agaciro.

Ati “Bigaragaza ko KIFC yubahiriza ibisabwa kandi ari urwego rukwiye kwizerwa mu ishoramari muri Afurika. Abashoramari babona ko u Rwanda rubaha amahirwe menshi arimo imiyoborere myiza, ikoranabuhanga, imikorere ihamye, gukorera mu mucyo no koroshya ubucuruzi byashimwe ku rwego mpuzamahanga.”

“KIFC yizeye ko Virunga Africa Fund I izagera ku ntego kandi ihaye ikaze n’abandi bashoramari bo mu karere na mpuzamahanga bifuza kuzana impinduka mu ishoramari muri Afurika.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko Virunga Africa Fund I ishimangira neza ko abashoramari mpuzamahanga bakomeje kubona amahirwe akomeye ari muri Afurika.

Ati “Iki kigega kizatanga amahirwe adasanzwe n’umusanzu ukomeye mu iterambere ry’abatuye umugabane – mu gihe ubukungu bugerageza kurenga icyorezo cya Covid-19.”

“Turashimira Qatar International Authority yemeye gufatanya na RSSB nk’abashoramari b’imena muri uyu mushinga w’amateka, uzateza imbere imibereho y’abaturage mu Rwanda no muri Afurika.”

Mu bufatanye bumaze iminsi hagati y’u Rwanda na Qatar, muri Nzeri 2021 Qatar Financial Centre (QFC) yasinyanye amasezerano na Rwanda Finance Limited (RFL), yo guteza imbere ibikorwa by’ishoramari binyuze muri QFC na KIFC.

Ibihugu byombi kandi birimo gufatanya mu mishinga irimo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera no muri RwandAir.

Bibarwa ko QIA ifite umutungo ubarirwa muri miliyari $300, uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyari zisaga 300,000 Frw. Ni mu gihe nka RSSB, umwaka wa 2019 warangiye umutungo wayo ubarirwa muri miliyari 1172 Frw.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version