Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tuzaruhuka Dufashe Kinshasa-Umuyobozi Wa M 23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tuzaruhuka Dufashe Kinshasa-Umuyobozi Wa M 23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 February 2025 9:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Rebel leader of rebel group of Alliance Fleuve Congo (AFC) including M23, Corneille Nangaa, addresses a news conference in Goma, Democratic republic of the Congo, Thursday, Jan. 30, 2025. (AP Photo/Brian Inganga)
SHARE

Corneille Nangaa uyobora M23 mu rwego rwa politiki yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ko intego bafite ari iyo gukomeza urugamba kugeza bafashe na Kinshasa.

Nangaa yabibwiye abanyamakuru barimo n’abaturutse mu Rwanda bari i Goma baje kumva icyo M23 izakora nyuma yo gufata uyu mujyi.

Yagize ati: “ Ubu turi muri Goma kugira ngo tuhagume kandi urugendo rwo kubohora igihugu cyacu ruzakomeza kugera dufashe umurwa mukuru Kinshasa”.

Intego yabo ngo ni iyo gutuma igihugu gitekana, kigatera imbere.

Avuga ko icyo bagamije ari gushyiraho Leta ya DRC ibereye buri wese, idaheza kandi iteye imbere.

Yavuze ko bose ari Abakongomani bashaka ko igihugu cyabo kibaho neza kandi buri wese ameze neza.

Avuga ko ubwo bafataga Goma basanze isa niyarangiye; abantu barakutse umutima kubera ababibaga, babahohoteraga kubera ubuyobozi bubi.

Yashinje ubutegetsi bwa  Kinshasa kwica uwahoze ari Guverineri wa Kivu ya Ruguru Peter Cirimwami, bakuraho amazi, amashanyarazi na murandasi.

Avuga ko ibyo ari ikintu cyerekana ko ubutegetsi bwa Kinshasa ari bubi.

Corneille Nangaa avuga ko bashyizeho itsinda rigomba gusubizaho imibereho myiza y’abaturage, bakongera kugira umujyi mwiza utuma abantu bongera kugira ubuzima bwiza.

Mu masaha 48 ari imbere ngo baratangiza ibikorwa cyo gutunganya Goma, birimo gusubiza abana ku ishuri haba mu mashuri abanza no mu yisumbuye.

Ati: “Mu masaha make ari imbere ibintu birasubira mu buryo. Muri icyo gihe kandi turaba twasubije ho amashanyarazi”.

Nangaa avuga ko kubera ko Goma ikura amashanyarazi n’ibindi bice birimo na Bukavu, bari gukora uko bashoboye ngo ibintu bisubire mu buryo.

TAGGED:AbanyamakurufeaturedIkiganiroIntambaraKinshasaM23Nangaa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sudani Y’Epfo: Impanuka Y’Indege Yahitanye Abantu 20 Bacukura Petelori
Next Article Gen Gumisiriza Yasabye Abagiye Cabo Delgado Kuzakomeza Gukorana Neza N’Abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?