Corneille Nangaa uyobora M23 mu rwego rwa politiki yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ko intego bafite ari iyo gukomeza urugamba kugeza bafashe na Kinshasa.
Nangaa yabibwiye abanyamakuru barimo n’abaturutse mu Rwanda bari i Goma baje kumva icyo M23 izakora nyuma yo gufata uyu mujyi.
Yagize ati: “ Ubu turi muri Goma kugira ngo tuhagume kandi urugendo rwo kubohora igihugu cyacu ruzakomeza kugera dufashe umurwa mukuru Kinshasa”.
Intego yabo ngo ni iyo gutuma igihugu gitekana, kigatera imbere.
Avuga ko icyo bagamije ari gushyiraho Leta ya DRC ibereye buri wese, idaheza kandi iteye imbere.
Yavuze ko bose ari Abakongomani bashaka ko igihugu cyabo kibaho neza kandi buri wese ameze neza.
Avuga ko ubwo bafataga Goma basanze isa niyarangiye; abantu barakutse umutima kubera ababibaga, babahohoteraga kubera ubuyobozi bubi.
Yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kwica uwahoze ari Guverineri wa Kivu ya Ruguru Peter Cirimwami, bakuraho amazi, amashanyarazi na murandasi.
Avuga ko ibyo ari ikintu cyerekana ko ubutegetsi bwa Kinshasa ari bubi.
Corneille Nangaa avuga ko bashyizeho itsinda rigomba gusubizaho imibereho myiza y’abaturage, bakongera kugira umujyi mwiza utuma abantu bongera kugira ubuzima bwiza.
Mu masaha 48 ari imbere ngo baratangiza ibikorwa cyo gutunganya Goma, birimo gusubiza abana ku ishuri haba mu mashuri abanza no mu yisumbuye.
Ati: “Mu masaha make ari imbere ibintu birasubira mu buryo. Muri icyo gihe kandi turaba twasubije ho amashanyarazi”.
Nangaa avuga ko kubera ko Goma ikura amashanyarazi n’ibindi bice birimo na Bukavu, bari gukora uko bashoboye ngo ibintu bisubire mu buryo.