Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Twanze Guheranwa N’Ibibi Twubaka u Rwanda Rwishimirwa- Jeannette Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Twanze Guheranwa N’Ibibi Twubaka u Rwanda Rwishimirwa- Jeannette Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2022 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Madamu Jeanette Kagame yaraye abwiye abitabiriye inama iri kubera muri Norway irebera hamwe uko abana bafashwa gukomeza kugira ubuzima bwiza, ko u Rwanda abantu babona muri iki gihe, rwapfuye rurazuka.

Avuga ko Abanyarwanda banze guheranwa n’ibibi byatewe na Jenoside, ahubwo bafatana urunana bubaka igihugu gitangaza benshi muri iki gihe.

Jeannette Kagame yavuze ko hari ubwo umuntu abura aho ahera avuga iby’u Rwanda!

Ku muntu wabibonye, kuvuga aho u Rwanda rwageze rurimbuka ukongeraho n’aho rugeze rwema, bijya bigorana!

Avuga ko abarubohoye, babikoze biyemeje gupfa no gukira ariko bakaruvana mu manga.

Nyuma y’uko rubohojwe, rwabonye ubuyobozi bwarufashije gushyiraho no gukurikiza Politiki zatanze kandi n’ubu zigitanga umusaruro k’uburyo ubuzima bw’abarurage bwabaye bwiza kurusha uko benshi babicyekaga.

Jeannette Kagame ati: “ Muramutse mumenye aho twavuye, nibwo mwabona ko aho tugeze hashimishije ku rwego rwo hejuru.”

Yababwiye ko umuryango nyarwanda wari waracitsemo ibice  k’uburyo kuwuhuza byasaga n’ibidashoboka.

Igihugu cyasaga n’icyarimbutse burundu, abantu  bibonamo amoko, barataye icyizere, ‘kuramba ari ukuramuka.’

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko burya iyo umuntu atakugiriye impuhwe, wowe byibura uba ugomba kuzigirira, ukiha agaciro ugakomeza gushaka uko watera imbere.

Yasobanuriye abandi banyacyubahiro bari aho ko u Rwanda rwasanze ari ngombwa kandi ko byihutirwa ko abaturage barwo bahabwa ubufasha butuma ibikomere byo ku mubiri no ku mutima basigiwe na Jenoside n’intambara byomorwa.

Byomowe binyuze mu buryo butandukanye burimo kubashyiriraho ikigega cyo kwishyurira abatarashoboye kwiga, abafite ibikomere baravuzwa, hashyirwamo uburyo bwo kwiyunga no kubabarirana kugira ngo abantu bongere babane.

Ubutabera bwaratanzwe ariko buza ari ubutabera buhana ariko bwunga bukanabanisha abaturage.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abana 300,000, abandi 100,000 bagirwa imfubyi.

Imigambi Leta yashyizeho nyuma y’ibi byose, niyo yatumye icyizere cyo kubaho cy’Abanyarwanda kizamuka ubu kikaba kigeze ku myaka 69 y’amavuko.

Icyakora kubera ko igice kinini cy’Abanyarwanda ari abafite imyaka 15 y’amavuko (bangana na 40%), benshi muri bo baracyakeneye uburyo bwo kwiga no kubona imirimo izabafasha kwigirira akamaro no kukagirira igihugu cyabo.

Ni muri uyu mujyo hashinzwe Imbuto Foundation kugira ngo ifashe abana b’abakobwa kwiga bakaminuza n’abandi bafite izindi mpano bakazagura.

Uyu muryango Imbuto Foundation uyoborwa na Madamu Jeannette Kagame.

Kuva washingwa kugeza ubu[2022], umaze gufasha abana 100,000 kwiga mu bigo by’amashuri y’incuke byihariye bita ECDs (Early Childhood Development).

Abanyeshuri 10,000 b’abahanga ariko bava mu miryango itifashije mu by’imari barihiwe amafaranga y’ishuri kugira ngo ubukene butababuza kwiga kandi batabuze ubwenge.

Abakobwa 5,113 bahize abandi mu mashuri yisumbuye barabihembewe, ndetse urubyiruko 300,000( abahungu n’abakobwa) bahugurwa k’ubuzima bw’imyororokere n’ubumenyi bwabafasha kwirinda HIV/SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kuri ibi, hiyongereyeho amadolari y’Amerika($) menshi yahawe urubyiruko rwakoze imishinga yo kwiteza imbere, amajyambere yabo akagukira n’ahandi mu gihugu.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko u Rwanda rwerekanye ko nta hantu habi abantu batakwikura iyo bafatanyije n’abandi byose bigakorwa mu nyungu z’igihugu kandi bigashingira kuri Politiki zatekerejweho neza kandi zidaheza.

TAGGED:AbanafeaturedImbutoJeanetteJenosideKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuziki Nyarwanda Uhimbaza Imana Wabuze Umuhanzi Ukomeye
Next Article Abayobozi B’u Bushinwa Bangiwe Gusezera Kuri Elisabeth II
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?