Kinshasa Na AFC/M23 Bashyizeho Uburyo Bwo Kugenzura Ihagarikwa Ry’Imirwano

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Sambu Mambu intumwa ya Kinshasa na René Abandi wa M23 bahana ibiganza nyuma yo gusinya.

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwumvikanye n’abayobozi ba  AFC/M23 uko hashyirwaho uburyo bwo kugenzura no kwemeza ihagarikwa ry’imirwano. Babigezeho nyuma y’iminsi itanu y’ibiganiro bikomeye hagati y’impande zombi byaberaga mu Busuwisi biyobowe na Qatar.

Umuryango International Conference on the Great Lakes Region (ICGLR) wakiriye neza iyi ntambwe mu rugendo rwo gushaka amahoro hagati y’izo mpande zihanganye mu gihe cy’imyaka ikabakaba itatu ishize.

ICGLR yatangaje ko iyi nyandiko y’ubwumvikane ari intambwe ikomeye iganisha k’ubufatanye bufatika bwazatuma amasezerano y’amahoro arambye aboneka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uburyo bwemeranyijeho n’impande zivugwa aha, bugamije guhuza ibyo gukurikirana no kugenzura ihagarikwa ry’imirwano, bukaba bukubiye mu masezerano ya Doha n’uburyo bwagutse bwa ICGLR bwo kugenzura uko ibyo byubahirizwa bwiswe ‘Expanded Joint Verification Mechanism’.

Ubu buryo kandi burakurikirana bugatanga raporo y’uko ihagarikwa ry’imirwano mu buryo bwa burundu mu Burasirazuba bwa DRC rigenda, bugakora iperereza ku bintu byose bishobora kuvugwa k’uruhande rwaramuka rurenze ku byemeranyijweho, hakabaho no guhuza ibikorwa byo gukumira ko imirwano yakubura.

Umuryango International Conference on the Great Lakes Region (ICGLR) washimiye Leta ya Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta y’u Busuwisi, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na MONUSCO ku bwitange bagaragaza mu gushakira amahoro n’umutekano Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Uyu muryango kandi wagaragaje ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake buhuriweho bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri ako karere.

ICGLR itangaza ko yizeye ko iki gikorwa cy’amahoro kigamije inyungu z’abaturage ba DRC n’akarere kose kizaramba.

Inama igamije amahoro hagati y’impande zihanganye mu Burasirazuba bwa DRC yaberaga mu Busuwisi kuva tariki 13 kugeza ku wa 17, Mata, 2026 ikaba yaberaga i Montreux.

Yatumijwe kugira ngo impande bireba ziganire ku masezerano ajyanye no kugera ku bikorwa by’ubutabazi n’uburenganzira bwo kurindwa kw’abasivili mu rwego rw’ubutabera, hashingiwe ku masezerano ya Doha agamije amahoro arambye hagati ya Leta ya DRC na AFC/M23, aya akaba yarasinyiwe i Doha ku wa 15, Ugushyingo, 2025.

Byongeye kandi, impande zombi zasinye inyandiko y’ubwumvikane ishyira mu bikorwa uburyo bwagutse bwo kugenzura uko ako gahenge kazubahirizwa bise Extended Joint Mechanism Plus (EJM+).

Ubu buryo bwubakiye ku masezerano yasinyiwe i Doha kuwa 14, Ukwakira, 2025 ndetse n’amabwiriza ngenderwaho yemejwe ku wa 2, Gashyantare, 2026.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *