Twasize Inyuma Amateka Mabi -Kagame

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye ikiganiro yatangiye muri Milken Institute ko u Rwanda rwasize inyuma amateka mabi rwaciyemo. Avuga ko icyo we n’abandi Banyarwanda benshi bahuriyeho ari uguharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ni ikiganiro cyagarutse ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rwaciyemo kuva mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwaga kugeza ubu.

Kagame avuga ko kiriya gihe cyose cyaranzwe no kugira amahitamo ashingiye ku byo Abanyarwanda basanze ari ingenzi kuri bo.

Avuga ko nubwo yabaye impunzi afite imyaka ine, we n’abandi bari bari kumwe basanze igikwiye ari ugutaha mu gihugu cyabo bagaca akarengane bari baragiriwe ubwo birukanwaga mu gihugu cyabo ndetse n’akakorerwaga Abanyarwanda barubagamo.

Richard Ditizio uyobora Ikigo Milken Institute yabajije Perezida Kagame niba amateka u Rwanda rwanyuzemo ari yo yamugize we cyangwa hari amasomo yayakuyemo.

Yamusubije ko we n’abandi Banyarwanda benshi amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yabasigiye isomo rinini.

Ni isomo ry’uko umuntu ashobora gukora ibibi bikomeye ariko nanone ko uwo muntu ashobora no kuba umuntu mwiza cyane, uhindura ibintu bikajya mu murongo ushimwa na benshi.

Ikindi ni uko ayo masomo yatumye Paul Kagame aba Umukuru w’igihugu ushyira inshingano ze mu bikorwa ashingiye kuri ayo masomo ngo yirinde ko hari icyakongera kubaho kimeze nk’ibyo Abanyarwanda baciyemo bibi.

Ati: “U Rwanda rwanyuze mu bibazo byinshi, kandi ku rwego rwanjye, n’umuryango wanjye, twabaye impunzi mfite imyaka ine. Nagumye mu nkambi imyaka irenga makumyabiri nyuma habaho ayo mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ivangura ryariho”.

Yemeza ko mu bihe nk’ibyo umuntu aba agomba gufata icyemezo, akibaza niba aba agomba kubireka bikamurangiza cyangwa niba yahitamo guhaguruka akibirwanya, akarwanira ikimufitiye akamaro.

Perezida Kagame yavuze ko yafashe icyo cyemezo cyo guhaguruka akarwanya ikibi kandi ko hari n’abandi benshi bari bari kumwe icyo gihe.

Mu gihe cyo kurwana ngo ntiyigeze atekereza ko azaba Perezida kuko hari indi mpamvu yarwaniraga kandi y’ukuri.

Icyakora yemeza ko kuba muri iki gihe ari Perezida bimuha inshingano zo kuba umuyobozi wirinda gukora amakosa yatuma bamwe baba impunzi abandi bakabura ubuzima.

Ati: “Nibyo biba biri mu ntekerezo zanjye iyo ndi mu nshingano zanjye, ndi umunyeshuri mwiza w’amateka”.

Ayo mateka kandi Kagame avuga ko yatumye Abanyarwanda baba abantu bakomeye, bakomejwe nayo kandi ko ibyo bizatuma abana b’u Rwanda bazakurira mu gihugu cyiza kurusha abo bakomokaho.

Paul Kagame avuga ko buri munsi abakuru mu Rwanda baganira n’abakiri bato bakababwira ko nta kintu bakwiye gufata nk’aho gisanzwe, ko bagomba gutekereza kubyo bifuza kuzageraho.

Kuri we, ibiri gukorwa mu Rwanda rw’ubu byerekana ko abakiri bito bari gutegura igihugu kizaba ari cyiza kurusha uko byagenze mu mateka yacyo ya vuba aha.

Twabibutsa ko Perezida Kagame ari muri Singapore aho yitabiriye  inama mpuzamahanga iri kuhabera kandi akaba ateganya kugirana ibiganiro na Perezida w’iki gihugu witwa Tharman Shanmugaratnam.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version