U Rwanda Ruri Gukingira Ubushita Bw’Inkende

Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa Kane taliki 19, Nzeri 2024, yatangaje ko Abanyarwanda bagiye gutangira guhabwa urukingo rw’ubushita bw’inkende mu rwego rwo gukumira ubushita bw’inkende.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo hamaze iminsi havugwa iyi ndwara yatangirije mu gihugu ruhana nacyo imbibi ari cyo Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Gukingira Abanyarwanda byatangiriye ku batwara amakamyo ava mu Rwanda ajya mu mahanga kurangura.

Abandi bakingiwe ni abaganga, abakora muri hoteli za restaurants n’abandi bafite ibyago byo kwandura ubushita bw’inkende.

- Kwmamaza -

.Minisitri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse gutangaza ko abantu bagaragayeho iriya ndwara ari abaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Umuntu wa mbere uburwaye yabonetse ku wa 27, Nyakanga, 2024.

Nsanzimana yavuze ko u Rwanda ruri gukorana n’inzego zose zirimo abajyanama b’ubuzima bareba niba hari uwaba afite ibimenyetso by’iriya ndwara ajyanwe kwa muganga.

Minisitiri Nsanzimana yagize ati: “ Twizeye ko mu minsi ya vuba ubushita bw’inkende buzaba bwahagaritswe,  nta muntu n’umwe uri kuyigaragaraho hano mu Rwanda. Ubushobozi burahari kandi inzego zose zibirimo. Icyo dusaba ni uko buri wese ashyiraho uruhare rwe,  ugaragayeho ibimenyetso akihutira kujya kwivuza ngo asuzumwe n’abo bahuye akabamenyekanisha mu nzego”.

Iyi ndwara yandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye,  ikaba  ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso ku muntu wayanduye iyi ndwara bigaragara hagati y’iminsi itatu n’iminsi 14.

Birangwa no kugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru.

Uwayanduye kandi agira umuriro, akababara umutwe, akaribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Iyo avuwe hakiri kare bituma akira vuba kuko nyuma y’ibyumweru bibiri aba yagaruye agatege.

Inzego z’ubuzima zivuga ko ku kigero cya 80% by’abantu bibabisiwe ari abantu bakora imibonano mpuzabitsina kenshi barimo indaya, abakiliya bazo, urubyiruko cyangwa abandi bakora iyo mibonano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version