Twibuke Imiryango Yazimye Yabujijwe Ejo Heza- Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abagize Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, ubwo bibukaga imiryango y’Abatutsi yazimye muri Jenoside.

Kuri Twitter yanditse ko kwibuka bariya bantu ari ikintu kiza kuko aribwo buryo bwo kuzirikana ko bambuwe uburenganzira bwo kubaho kandi neza.

Yanditse ati: ” Uyu munsi turibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi . Bishwe ari abagabo, abagore n’abana bamburwa uburyo bwo kubaho neza.

Imibare ivuga ko Akarere ka Karongi ariko kabaruwemo imiryango myinshi y’Abatutsi yazimye mu gihe Akarere ka Burera ntawahabaruwe.

- Advertisement -

Abitabiriye kwibuka iriya imiryango bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version