Kagame Yashimiye Arsène Wenger Ku Musanzu Yatanze Muri Arsenal F.C.

Perezida Paul Kagame yashimiye Arsène Wenger ku mirimo yakoze atoza Arsenal F.C. yo mu Bwongereza, nubwo yaje kuyivamo ubu akaba ari umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi, FIFA.

Perezida Kagame na Wenger uri mu Rwanda, bahuriye mu nama ya komite nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, irimo kubera i Kigali.

Ubwo yasozaga ijambo rye, Kagame yashimiye Wenger kubera impamvu nyinshi zirimo ko yatoje ikipe afana ya Arsenal, F.C., akaba n’umutoza wubashywe.

Yakomeje ati “Ntabwo nigeze mpindura ibitekerezo ubwo yagendaga cyangwa igihe ibintu bitarimo kugenda neza, ndacyari umukunzi w’iyo kipe.”

“Ndashaka kumushimira no kumubwira ko yakoze akazi keza muri iyo ikipe – ni igitekerezo cyanjye si ubutumwa bw’undi ndimo gutanga – kandi ndatekereza ko azakora akazi keza muri FIFA mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru.”

Muri iyo nama Wenger yahawe umwanya ngo agaragaze ibikorwa binyuranye biteganywa, bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru.

Yahereye ku kwakira ishimwe rya Perezida Kagame, akomeza ati “Nyakubahwa Perezida, ikipe ufana ni yo nyayo, turabikwijeje.”

Yavuze ko yishimiye kwitabira iyi nama, cyane ko mu gihe cye nk’umutoza yagize abakinnyi benshi kandi bakomeye bakomoka ku mugabane wa Afurika.

Yakomeje ati “Mfite icyizere ko Afurika izaba umugabane w’ikinyejana cya 21, kandi umupira w’amaguru ukwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.”

Wenger w’imyaka 71 ukomoka mu Bufaransa, yatoje Arsenal kuva mu 1996 kugeza mu 2018.

Afite agahigo mu mateka ye ko ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza mu 2003–04, idatsinzwe umukino n’umwe.

Nyuma y’iyo myaka isaga 20 yari amaze kumenyereza abakunzi bayo kuza mu myanya ine ya mbere, aza gusezera abafana benshi batamwishimiye, basaba ko ihinduka ikipe ihatanira ibikombe aho guhatanira kugaragara mu myanya ine ya mbere, itanga itike ya UEFA Champions League.

Gusa kuva yasezera, Arsenal imaze kugira abatoza babiri, Unai Emery na Mikel Arteta uyitoza ubu, ndetse uyu mwaka iri mu byago byo kutazakina imikino y’i Burayi yaba UEFA Champions League cyangwa Europa League.

Ubu iri ku mwanya wa cyenda muri shampiyona n’amanota 55, mu gihe Chelsea iri ku mwanya wa kane ifite amanota 64 naho Liverpool ya gatanu ikagira 60.

Hasigaye imikino ibiri gusa ngo shampiyona irangire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version