Twitter Irashaka Kurega Urubuga Ruje Kuyikura Ku Isoko

Umunyamategeko wa Twitter avuga ko ari gutegura ikirego cyo kurega urubuga rushya rumaze igihe gito rutangijwe rwitwa Threads kubera ko ngo abahanga barwo bibye Twitter ikoranabuhanga.

Mu minsi mike ishize, Mark Zuckerberg washinze Facebook na Instagram yatangije urundi rubuga yise Threads rukozwe nka Twitter ariko ruyirusha ko abarukoresha bemerewe no gukoreshaho Instagram bitabaye ngombwa ko bayifungura ku ruhande.

Threads irakunzwe k’uburyo nyuma y’amasaha make ifunguwe imaze kugibwaho n’abantu babarirwa muri miliyoni nyinshi.

Ikinyamakuru Semafor cyatangaje ko mu ibaruwa gifitiye kopi umunyamategeko wa Twitter witwa Alex Spiro yateguye ikirego avuga ko azaregamo Mark Zuckerberg n’ikigo akorera ko bifashishije amakuru bakuye mu miterere ya Twitter kugira ngo bakore Threads kandi ngo ntibyemewe n’amategeko.

- Advertisement -
Alex Spiro

Spiro avuga ko hari abakozi ba Meta( ikigo cya Mark) bafite inyandiko za Twitter zerekana uko ikoze ndetse ngo hari n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byahoze ari ibya Twitter bafite.

Uyu munyamategeko avuga ko Twitter ifite uburenganzira bwo kurega Meta cyangwa se bikanyura no mu biganiro.

Ku rundi ruhande, umukozi wa Meta ushinzwe itumanaho witwa Andy Stone avuga ko nta mukozi n’umwe wayo wigeze kuba umukozi wa Twitter, bityo ngo ibyo kuvuga ko hari inyandiko zayo bayibye ari ugusebanya.

Andy Stone

Muri Silicon Valley ubu hari kubera intambara ikomeye mu ikoranabuhanga mu itumanaho.

Elon Musk arashaka ko abantu bakoresha urubuga rwe bishyura kandi bikaba bizwi.

Ibi byatumye avuga ko hari ‘tweets’ umuntu atagomba kurekura ku munsi ngo azirenze.

Abashaka gukoresha ubwoko bwihariye bwa Twitter bwitwa TweetDeck bo bagomba kuba baramaze kugura iryo fatabuguzi rya $8 kandi bakayishyura buri kwezi.

Ibi biciro byatumye hari benshi mu bakoresha Twitter bayivaho, abandi batangira gutekereza ahandi bajya bakura amakuru bizeye.

Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye Mark Zuckerberg atangaza Threads.

Abazi neza uko uyu mugabo watangije Facebook akora bavuga ko yatangiye gukora Threads kera.

Ndetse ngo kuva Twitter yatangira, yayikoresheje inshuro imwe gusa.

Hari mu mwaka wa 2003.

Indi tweet yakoze ni yo yakoze kuri uyu wa Gatatu nabwo iza isa n’ibwira Musk ko abonye uwo bagiye guhangana kandi ku mugaragaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version