Biden Arashaka Guha Ukraine Intwaro Z’Ubumara Zibujijwe Henshi Ku Isi

Ubutegetsi bwa Joe Biden buvuga ko bumaze igihe buteganya kuzoherereza Ukraine intwaro zibujijwe mu bihugu 120 kubera ko zingiza abantu mu buryo bubabaje kandi zikaba zizwiho kwica abana kandi nabi.

Izi ntwaro bazita Cluster bombs.

N’ubwo izi ntwaro zibujijwe henshi ku isi ariko Amerika na Ukraine ntibyasinye amasezerano avuga ko izi ntwaro batazazikoresha.

The New York Times ivuga ko igitangaje ari uko intwaro nk’izi Uburusiya bwazikoresheje mu mwaka wa 2022 amahanga agasakuza, ndetse bamwe bakabyita ‘ibyaha by’intambara.’.

Abanyamerika bateganyije miliyoni $800 zo gutera inkunga Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’ubutegetsi bwa Putin.

Iyo bombes zitwa Cluster zituritse zikwiza ibishashi birimo ubumara butwika kandi bikagera kure cyane k’uburyo akenshi bigera no ku basivili.

Izi bombe zangiza abantu cyane kandi zikagera no kubari mu ntera ndende

N’ubwo ari uko bimeze, Perezida wa Ukraine aherutse kuvuga ko ziriya bombe zizamufasha kwica Abarusiya barwanira ku butaka bamaze igihe barihishe mu ndake nini cyane bigoye kurasamo ukoresheje intwaro zisanzwe.

Bisa n’aho Washington ishaka gusubiza ibyifuzo bya Ukraine.

Abahanga mu mateka y’intambara Amerika yarwanye, bavuga ko iki gihugu buri gihe gikoresha ziriya ntwaro cyane cyane mu ntambara zikomeye irwana.

Yatangiye kuzikoresha mu ntambara ya Koreya aho yari ishyigikiye Koreya y’Amajyepfo.

Abarusiya nabo bigeze kuzikoresha muri Afghanistan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version