Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Andi makuruMu Rwanda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 August 2025 3:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uwera Germaine: Ifoto: Taarifa Rwanda.
SHARE

Germaine Uwera wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya siyanse na tekinoloji avuga ko iyo arebye uko bagenzi be bitabira kwiga siyansi asanga basigaye biyiyumvamo kurusha mbere.

Yabwiye Taarifa Rwanda ko kwiga siyanse kw’abakobwa ari ingirakamaro kuko bagomba gufatanya na basaza babo mu kubaka u Rwanda.

Asanga kubyiga ari akandi karusho kuko bifasha mu kwaguka mu bwenge, guhanga ibishya bituma igihugu cyihuta mu majyambere kandi nta Munyarwanda ubihejwemo.

We na bagenzi be bitabiriye amahugurwa y’iminsi ine ari kubera muri Kaminuza Nyafurika yigisha imibare, AIMS- Rwanda, mu Cyumweru cyahariwe siyanse kitwa Africa Science Week bavuga ko kwiga ari uguhozaho kandi ibi bikaba ukuri kuri siyanse na tekinoloji.

Uwera, usanzwe wiga ubwubatsi, avuga ko yiteze ko ubuhanga mu gukora gahunda za mudasobwa azakura muri ayo mahugurwa buzatuma akomereza aho ageze mu guharanira kuba indashyikirwa mu byo yiga.

Ati: “Ntekereza ko mu minsi nzamara aha, nzahavana ubumenyi bwisumbuye mu gukora gahunda za mudasobwa zifasha mu byo niga ari byo architecture”.

‘Architecture’ ni ubumenyi buvanga imibare, ubugenge n’ibinyempande [Geometry] mu kugena uko inyubako zubakwa.

Nibwo baheraho bakora imbata z’inyubako, ibyo bita ‘architectural plans’.

Abajijwe niba abona abakobwa bari ku kigero kimwe na basaza babo mu kwitabira kwiga siyanse na tekinoliji, Germaine Uwera avuga ko hari intambwe yatewe n’ubwo hakiri urugendo ngo birusheho kunoga.

Igirimpuhwe Théophile ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu buvuzi rusange, ibyo bita médicine genérale.

Uyu musore ukomoka mu Karere ka Musanze avuga ko iyo ari i Kigali aba atuye i Kanombe.

Mu kwitabira ayo mahugurwa, asanga azakuramo ubumenyi bw’uko siyanse yahuzwa n’ibikorwa by’abaganga mu kuvura.

Ati: “ Nk’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu[level five] nemera ko ibyo nziga bizamfasha mu bushakashatsi nkora bujyanye n’amasomo niga. Kwigira ku bandi bituma umuntu ahuza ibyo yigaga abibwirwa na mwarimu n’ibyo akora iyo ari gushyira mu bikorwa ibyo mwarimu yamwigishije”.

Kumenya guhuza imvugo ya mwarimu n’ibikorwa mu gihe cyo kuvura ni ingenzi nk’uko Igirimpuhwe abivuga.

Ku byerekeye umwanya abona abakobwa bafite mu kwiga siyansi, avuga ko iyo arebye asanga bageze nko kuri 40%, umubare muto ariko nanone wiyongereye ugereranyije n’imyaka yatambutse.

Ati: “ Nubwo urebye ubona ko bakiri bake, ariko mu by’ukuri hari intambwe yatewe mu gufasha abakobwa kwiga siyanse na tekinoloji kandi mbona mu gihe kiri imbere bizarushaho kuba byiza”.

Mu gutangiza Africa Science Week 2025, Mireille Girituze Iradukunda wavuze mu izina rya bagenzi be bize muri AIMS-Rwanda akaba yarashyizeho uburyo bwo guhugura abanyeshuri ba Siyanse na Tekinoloji avuga ko siyansi burya yoroshya ibintu.

Ati: “ Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ko siyanse yoroshya ibintu, ikubakira ubushobozi urubyiruko kandi ibi nibyo. Ntimukwiye kumva ko siyanse ari akasamutwe, ko ari iyo kutuvuna. Mumenye ko kimwe mu byo ikora ari ukorohereza abantu kugera kubyo bifuza”.

Mireille Girituze Iradukunda.

Buri mwaka, mu bigo byose bya Kaminuza nyafurika y’imibare na siyansi hirya no hino muri Afurika habera icyumweru gihuza abanyeshuri ba siyanse, abarimu n’abashakashatsi, bakigira hamwe uko barushaho guteza imbere ubuhanga.

Mireille Girituze Iradukunda asaba urwo rubyiruko kugira uruhare mu kumenya ibibazo bihari n’uko byashakirwa umuti urambye kugira ngo bifashe u Rwanda gutera imbere.

TAGGED:AbanyeshuriIkoranabuhangaImibareSiyansiUbushakashatsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza
Next Article Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zaganiriye N’Iza Uganda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?