Twubaka Igihugu Cyacu Kugira Ngo Kitazigera Gisubira Inyuma: PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abakozi bo muri Minisiteri ayoboye n’ibindi bigo bya Leta biyihara Raporo bari baje mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside ko muri iki gihe Abanyarwanda bari kubaka igihugu cyabo kugira ngo kitazigera gisubira inyuma.

Dr Ngirente yabivugiye mu ijambo yatanze nyuma y’irya Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu wavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaye  inkirirahato.

Inkirirahato yasobanuye ko ari umuntu urokokera mu kaga gakomeye, akisanga ari we ugihumeka.

Yatanze urugero rw’agafu gasigara mu bugari baritse mu mazi yaseruye ku kigero cya degere selisiyusi 100.

- Kwmamaza -

Prof Dusingizemungu yavuze ko ubwo Inkotanyi zarokoraga Abatutsi bari bagihumeka, bababwiye ko babaye inkirirahato.

Yavuze ko byari bigoye kubona Umututsi ugihumeka kuko abenshi bari barishwe, abandi baratakaje burundu icyizere cyo kuramuka.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko mu gihe cyo kwibuka hagamijwe kwiyubaka, Abanyarwanda bagomba kumva kubaka u Rwanda ari umurimo urambye utagomba gusubira inyuma cyangwa ngo idindire.

Yafashe mu mugongo abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakorera Minisiteri y’intebe n’ibindi bigo.

Ati: “Ndagira ngo nongere kuvuga ko mu gihe cyo kwibuka nk’iki, ubutumwa bukomeye tumaze guhabwa nk’uko byanavuzwe n’Umukuru w’Igihugu cyacu, tugeze mu rwego rwo kuvuga ngo twibuke twiyubaka, kandi twubaka Abanyarwanda bose twubaka n’Igihugu cyacu kugira ngo gikomeze gutera imbere kitazigera gisubira inyuma.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko Abanyarwanda bagomba kwibuka biyubaka cyane cyane ko imbere h’u Rwanda ari heza nk’uko abivuga.

Yavuze ko yemera ko  nk’abantu bari mu gihugu muri iki gihe intego  ari ukubaka igihugu kizira amakimbirane, kizira Jenoside, kizira ikibazo cyabaho mu Banyarwanda, ahubwo kikaba igihugu abantu bose batangarira.

Yunzemo ko ‘kwibuka twiyubaka’ bigamije kwiteza imbere kwa  buri muntu ku giti cye, kwikomeza, kwiyaka ikibi no guteza imbere igihugu cyacu muri rusange.

Ku kicaro cya Minisiteri y’Intebe ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo
Minisiteri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja yunamira Abatutsi bahoze bakorera muri Minisiteri y’Intebe n’ibigo byari biyishamikiyeho
Prof Sen Jean Pierre Dusingizemungu
Inès Mpambara Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yunamira imibiri y’Abatutsi bahoze bakorera Minisiteri y’Intebe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Iterambere Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ashakira Abanyarwanda siryo Jean Kambanda yashakaga…

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Jean Kambanda niwe wagizwe Minisitiri w’Intebe asimbuye Madamu Agathe Uwiringiyimana wari umaze kwicwa.

Nka Minisitiri w’Intebe, Kambanda yashyizweho Guverinoma yise ko ari iy’Abatabazi.

Guverinoma y’Abatabazi

Ni Guverinoma yashyizweho ku munsi wakurikiye itangizwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi taliki 07, Mata, 1994.

Ku italiki 08 Mata 1994 ni bwo Col Bagosora yakoranije abayobozi bari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, bahurira kuri Ambasade y’Abafaransa bashyiraho Guverinoma.

Ishyaka rya MRND ryari k’ubutegetsi ryari rihagarariwe na Mathieu Ngirumpatse, Edouard Karemera wari visi Perezida wa MRND  na Joseph Nzirorera wari Umunyamabanga mukuru.

MDR yari ihagarariwe na Edouald Karamira na Donat Murego na ho PL yahagarariwe na Justin Mugenzi hamwe na Agnès Ntamabyaliro.

Ishyaka rya PSD ryo ryari rihagarariwe na François Ndungutse afatanyije na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki na ho PDC ihagararirwa na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda hamwe na Gaspard Ruhumuliza nk’uko byigeze kwandikwa n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG(ubu yagiye muri MINUBUMWE) mu gitabo cyitwa “1991- 1994: Itegurwa n’Ishyirwa mu Bikorwa ry’Umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Inama yo gushyiraho Guverinoma y’Abatabazi yarangiye  Théodore Sindikubwabo wa MRND agizwe Perezida wa Repubulika, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe.

Uwo munsi kandi hashyizweho abandi bagize Guverinoma barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Bicamumpaka Jérôme, Minisitiri w’Umutekano n’amajyambere ya Komine Munyazesa Faustin, Minisitiri w’Ubutabera Ntamabyaliro Agnès , Minisitiri w’Ingabo Bizimana Augustin, Minisititi w’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsabumukunzi Straton, Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamakuba André.

Hanashyizweho Dr Mbangura Daniel nka Minisitiri w’amashuri makuru na za Kaminuza, Minisitiri w’Imari Ndindabahizi, Minisitiri w’abakozi ba Leta Mugiraneza Prosper, Minisitiri w’Itumanaho Niyitegeka Eliézer , Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Mugenzi Justin, Minisitiri w’igenamigambi Ngirabatware Augustin, Minisitiri w’ubuzima Bizimungu Casimir , Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu Ntagerura André, Minisitiri w’umurimo n’imibereho myiza Habineza Jean de Dieu, Minisitiri w’ibikorwa remezo Nsengiyumva Rafiki Hyacinthe, Minisitiri w’ibidukikije Ruhumuliza Gaspard, Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’umugore Nyiramasuhuko Pauline na Minisitiri w’urubyiruko Nzabonimana Callixte.

Hafi ya bose muri abo nibo bagize uruhare mu gushishikariza abaturage kwica Abatutsi.

Kuri Kambanda by’umwihariko, yagize uruhare rutaziguye mu gushishikariza Abahutu b’intagondwa kwica Abatutsi ndetse abisaba n’intiti zo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uko Kambanda Yatumye Intiti z’u Rwanda zijya mu bwicanyi…

Ku wa Gatandatu taliki 14, Gicurasi, 1994, Jean Kambanda yafashe imodoka yerekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda, i Butare.

Hari muri Komini Ngoma. Ubutumwa yari yahawe bwari ubwo gushaka bamwe mu barimu ba Kaminuza bashoboraga kujya mu gisikare ngo baze bafashe abandi basirikare kurwanya agatsiko yitaga ko kabajujubije k’INYENZI.

Jean Kambanda imbere y’urukiko kubera Jenoside yakoze

Muri imwe mu nyubako z’iriya Kaminuza hateraniye Inama yahuje abarimu, abanyeshuri n’abagize itsinda ryaherekeje Kambanda.

Yarababwiye ati: “ Ntidushobora  kwemera ko agatsiko k’Inyenzi kadukura ku butegetsi bw’igihugu cyacu kakabufata twe tukajya kwangara…”

Kuri we, ntibyashobokaga ko izo nyenzi nke zakwirukana mu Rwanda  ‘rubanda nyamwinshi’ yanganaga na miliyoni zirindwi.

Ikindi ni uko hari bamwe mu bayobozi b’ishyaka CDR( Coalition pour la Défense de la République) barimo uwari ushinzwe icengezamatwara witwaga Stanislas Simbizi bavuga ko izo nyenzi ( ni ukuvuga Abatutsi) zari zimaze igihe zica abaturage hirya no hino mu Rwanda.

Byari mu rwego rwo kwangisha abaturage Abatutsi. Uru rwango rwarafashe biza gutuma babica kugeza ubwo hapfuye abarenga Miliyoni mu mezi atatu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version