U Bufaransa Bugiye Kubona Ambasaderi Mu Rwanda Nyuma Y’Imyaka Itandatu

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko umubano wabwo n’u Rwanda ufite byinshi ushobora kubakiraho, birimo kuba u Rwanda rugiye kwemeza ambasaderi wabwo nyuma y’imyaka itandatu.

Macron yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, muri Village Urugwiro.

Umubano utifashe neza watumye u Bufaransa kugeza magingo aya butagira ambasaderi mu Rwanda, kuko nyuma ya Michel Flesch wasoje imirimo mu 2015, ambasade yabwo i Kigali iyobowe na Chargé d’Affaires Jérémie Blin.

Abakurikiyeho hagiye haba ikibazo mu kubemeza, mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari mubi.

- Advertisement -

Macron yavuze ko guhera mu 2017 hari ibimenyetso byagiye bigaragaza izahuka ry’umubano w’ibihugu byombi, birimo ko u Bufaransa bwashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa Francophonie.

U Bufaransa kandi bwasubukuye ibikorwa byabwo mu Rwanda binyuzwa mu Kigega cy’iterambere AFD, ndetse hagati ya 2019-2023 buzatanga mu nkunga agera kuri miliyoni 500 z’amayero.

Macron yavuze ko umubano we na Perezida Kagame bifuza ugomba gushingira ku bintu bifatika, harimo imishinga yatangiye n’indi iteganywa.

Yakomeje ati “Harimo Centre Curturel ifungurwa iri joro, no kuba narasabye Perezida Kagame gukomeza igikorwa cyo kwemeza ambasaderi w’u Bufaransa muri Repubulika y’u Rwanda, mu myaka itandatu ishize uriya mwanya nta muntu uwuriho, kandi gusubiza ku murongo umubano ntibyari kugenda neza iyo ntambwe idatewe.”

“Uko kumwemeza kuzagendera ku mategeko y’u Rwanda kandi imirimo ye izashingira ku mirongo migari twemeje uyu munsi.”

Yashimiye Chargé d’Affaires n’itsinda bafatanyaga muri iyi myaka, cyane ko hari ibikorwa byinshi byabaye ku bwabo.

Macron yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa muri iki gihe “nta cyawusubiza inyuma”, ashingiye ku bwizerane n’ubushake buri hagati y’abayobozi bombi.

“Amagambo ye afite agaciro gakomeye kurusha imbabazi”

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi ari umwanya wo kureba mu ndagihe n’ahazaza, hanatekerezwa ku hahise hatumye ibintu bigera hano.

Mu ijambo Macron yavuze ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yemeye uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko iki ari igihe cyo guharanira umurage mwiza uzasigirwa abato.

Yemeye ko leta y’u Bufaransa yashyigikiye abateguye Jenoside, ndetse ko mu gihe yatangiraga, batinze kugira icyo bakora bagatererana ibihumbi amagana by’inzirakarengane, abasaga miliyoni bakicwa.

Yakomeje ati “Mu kwicisha bugufi no kubaha, uyu munsi, ndemera uruhare rwacu.”

Nubwo Macron ateruye ngo asabe imbabazi, Perezida Kagame yashimye ijambo rye, avuga ko rifite igisobanuro kandi ritanga n’ubutumwa burenga imbibi z’u Rwanda.

Yakomeje ati “Amagambo ye yari afite uburemere kurusha gusaba imbabazi. Ni ukuri. Kuvuga ukuri hari ubwo bigira ingaruka. Ariko urabikora kubera ko nibyo bikwiye, n’iyo byagusaba ikiguzi, n’igihe byaba bitishimiwe na bose.”

“Nubwo hari amajwi menshi avugira hejuru, Perezida Macron yateye iyi ntambwe. Muri politiki no mu myitwarire, iki ni igikorwa cy’ubutwari buhebuje.”

Perezida Kagame yavuze ko bitari ngombwa kwihutisha ibintu, cyane ko iyo hatewe intambwe imwe iza isanga indi, bitanga umusaruro.

Yavuze ko hari hashize igihe abantu batandukanye basaba ko ukuri kujya ahabona ku ruhare rw’u Bufaransa ku byabereye mu Rwanda.

Yakomeje ati “Ukuri kurakiza. Ni ryo hame gahunda y’u Rwanda y’ubumwe n’ubwiyunge yubakiyeho. Ni ibintu twanyuzemo nk’abanyarwanda, nta nzira y’ibusamo ibaho.”

“Ibyo twizeraga kuva na mbere ni uko n’ibijyanye n’uruhare rw’u Bufaransa bizanyura muri iyo nzira. Kandi inshuro nyinshi, twari tuzi ko bitazagorana kurusha kunga ubumwe kwacu.”

Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rugamije kureba ahazaza aho kuba ahahise, ndetse ko u Bufaransa n’u Rwanda bizarushaho kubana mu nyungu z’abaturage, haba mu bukungu, politiki no mu bijyanye n’umuco.

Perezida Macron we yavuze ko yishimiye “ubutumire no kwakirwa” kw’itsinda rye na we ubwe.

Ni uruzinduko asoza kuri uyu wa Gatanu, akazahita akomereza muri Afurika y’Epfo.

Ni urwa kabiri rukozwe na Perezida w’u Bufaransa mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwaherukaga ni Nicolas Sarkozy mu 2010.

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version