Patriots BBC Yashimishije Kagame N’Umushyitsi W’Imena Macron

Madamu Jeannette Kagame yari ahari

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, agasura IPRC Tumba, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yajyanye na mugenzi we Paul Kagame kureba umukino waraye uhuje ikipe ya Basket ihagarariye u Rwanda yitwa Patriots BBC n’ihagarariye Mozambique yitwa Ferroviário de Maputo.

Uyu mukino wari uwo gushaka ikipe yajya mu mikino y’icya Kabiri warangiye Patriots BBC itsinze Ferroviário de Maputo.

Wari umukino wo gushaka itike yo gukina imikino ya kimwe cya kabiri cy’irushanwa nyafurika rya Basket riri kubera mu Rwanda ryitwa Basketball Africa  League.

Umukino wari ushyushye k’uburyo Patriots BBC yatsinze Ferroviario  iyirusha amanota abiri  gusa ni ukuvuga amanota 73 kuri 71.

- Advertisement -

Umunyarwanda Kenneth Gasana niwe wabaye umukinnyi w’umunsi nyuma yo gutsinda amanota 23.

Patriots BBC izahura n’ikipe yo muri Tunisia yitwa US Monastir umukino ukazaba kuwa Gatandatu.

Union Sportive Monastirienne mu magambo ahinnye yitwa US Monastir ni ikipe iri mu zikomeye muri Tunisia,

Yashinzwe mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge kuko yashinzwe mu mwaka wa 1959.

Imaze gutwara ibikombe bitndatu bya shampiyona ya Tunisia.

Abakinnyi ba US Monastir n’ibigwi byabo

Iyo iri iwabo ikinira mu kibuga cyayo cyakira abantu 4,075, iki kibuga kikaba cyubatse mu nzu yitwa

Mohamed-Mzali Sports Hall.

Kugira ngo US Monastir igere ku mukino wa kimwe cya kabiri yari imaze gutsinda iyo muri Senegal yitw AS Douanes ku manota 86 kuri 62.

Indi yageze kuri kimwe cya kabiri nio iyitwa Zamalek itsinze ikipe yitwa Petro de Luanda yo muri Angola.

Louise Mushikiwabo ari kumwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Bwana Jean Yves Le Drian
Perezida Emmanuel Macron
Madamu Jeanette Kagame
Perezida Kagame areba uko Patriots BBC ihesha u Rwanda ishema muri iri rushanwa
Kenneth Gasana
Madamu Louise Mushikiwabo

Photos: KigaliToday@Flickr

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version