Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bufaransa Bwemeye Kwerekana Inyandiko Z’Ubwicanyi Bwakoreye Muri Algeria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

U Bufaransa Bwemeye Kwerekana Inyandiko Z’Ubwicanyi Bwakoreye Muri Algeria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 December 2021 11:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abasirikare b'u Bufaransa basaka abaturage ba Algeria
SHARE

Inzego za Leta mu Bufaransa zatangaje ko zigiye gusohora inyandiko zerekana uruhare kiriya gihugu cyagize mu bwicanyi bamwe bavuga ko bwibasiye inyokomuntu bwabaye ubwo Algeria yashakaga ubwigenge.

Ni intambara yabaye hagati y’umwaka wa 1954 n’uwa 1966 ubwo Algeria yabonaga ubwigenge ariko yaratakaje abaturage benshi.

Ibyo gutangaza inyandiko zerekana uko ibintu byagenze muri kiriya gihe byaraye bitangajwe na Minisitiri w’umuco witwa Roselyne Bachelot.

Roselyne Bachelot yavuze ko mu kwerekana ziriya nyandiko hagamijwe gufasha abatuye ibihugu byombi( u Bufaransa na Algeria) kwemera ibyabaye mu mateka yabyo, nta guhishanya.

RFI ivuga ko Minisitiri Roselyne Bachelot yagize ati: “u Bufaransa bwiyemeje gutangaza ibikubiye muri ziriya nyandiko kugira ngo herekanwe ukuri kwaranze amateka y’ibihugu byombi.”

Avuga ko bitatuma umubano hagati ya Paris na Alger urushaho kuba mwiza.

Ni umubano wari umaze amezi runaka warajemo agatotsi gakomeye.

Icyemezo cyo kwerekana ziriya nyandiko kandi gifashwe nyuma y’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa witwa Yves Le Drian asuye Algeria.

Hari umuntu uzi iby’umubano hagati ya Paris na Alger wemeza ko kwerekana ziriya nyandiko ari intambwe nto ariko ifite icyo igamije kinini.

Icyo ngo ni ukugira ngo u Bufaransa burebe ko abategetsi b’i Alger bacururuka kubera ko bamaze igihe kirekire bararakariye cyane u Bufaransa.

Impapuro u Bufaransa bushaka kwerekana zikubiyemo ibikorwa by’ingabo zabwo na Jendarumori yayo zakoreye muri Algeria guhera mu mwaka wa 1954 kugeza mu mwaka 1966.

Muri ibyo bikorwa harimo iby’ubugizi bwa nabi ingabo z’u Bufaransa zakoreye abaturage ba Algerie bifuzaga ubwigenge, Algeria ikaba igihugu kigenga kudakorera mu kwaha k’u Bufaransa nk’aho ari indi Ntara yabwo.

Mu mategeko y’u Bufaransa bwa gikoloni muri kiriya gihe, Algeria yafatwaga nk’aho ari indi Ntara y’u Bufaransa.

Inyandiko u Bufaransa bwitezweho gutangaza, ubundi byari byaremejwe ko zizatangazwa nyuma y’imyaka 75.

Ubu zigiye gutangazwa habura imyaka 15 ngo igihe cyari cyaragenwe kigere.

Abanyapolitiki b’u Bufaransa bari barateganyije ko nta muntu mu babonye ibyabaye muri Algeria muri biriya bihe uzaba akiriho nyuma y’imyaka 75.

Umunyamategeko witwa Jean-Pierre Mignard avuga ko kuba ziriya nyandiko zigiye gusohorwa ari amakuru meza ku bahanga mu mateka n’abanyamategeko baburanira abakorewe urugomo n’ingabo z’u Bufaransa muri kiriya gihe.

Ni inyandiko zivuga ibyo abasirikare b’u Bufaransa bakoreye Abanya Algeria mu ntambara barwanye ubwo bashakaga ubwigenge.

Iyi ntambara yatangiye tariki 01, Ugushyingo, 1954 irangira tariki 19, Werurwe, 1962.

Ubwigenge Abanya Algeria bashakaga baje kububona nyuma y’uko UN ibitegetse.

Charles De Gaule wayoboraga u Bufaransa icyo gihe yahise atangira ibiganiro bigamije kureba uko Algeria yakwigenga.

Abanyamateka bavuga ko mu gucubya imyigaragambyo ya bariya baturage, ingabo z’u Bufaransa( bwari bwarakolonije Algeria) zishe urubozo abaturage.

Iyi mvugo ‘kwica urubozo’ hamwe n’ibindi byaha by’intambara, u Bufaransa ntibwayishimiye ndetse bushyiraho imbogamizi nyinshi zabujije abanyamateka kugera ku nyandiko abategetsi b’u Bufaransa bandikiranaga muri biriya bihe kugira ngo bazicukumbure.

Imyaka ibaye 50 Algeria ibonye ubwigenge ariko tariki 09, Werurwe, 2021 nibwo itangazo ryavuye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa bita Champs Élysée  ryemeje ko igihe byasabaga ngo umunyamateka agere kuri ziriya nyandiko kigiye kugabanywa.

Iryo tangazo rigira riti: “Ibiro  Élysée byagabanyije igihe n’icyo byasabaga abanyamateka kugira ngo bagere kandi basesengure inyandiko ku mataka yacu muri Algeria hagamijwe ko ukuri kwayo kujya ahagaragara.”

Icyo gihe The New York Times yanditse ko ririya tangazo risohowe kubera igitutu kimaze igihe cyarashyizwe kuri Leta y’u Bufaransa n’abanyamateka ndetse n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu bayisaba ko yareka abantu bakamenya ukuri ku byo bwakoreye muri Algeria.

Hari inyandiko nyinshi zerekana ko u Bufaransa bwahemukiye abaturage ba Algeria

Inyandiko zibitswe mu Bufaransa zerekana uko abategetsi b’i Paris bavuganaga n’ab’i Alger ku ngingo nyinshi zirimo n’iz’uko ingabo zabo zacubya abigaragambyaga badashaka u Bufaransa.

Urwego rushinzwe kurinda izi mpapuro ruba muri Minisiteri y’Intebe y’u Bufaransa ubu iyoborwa na Bwana Jean Castex.

Hari Abafaransa benshi bafite inkomoko muri Algeria bahora basaba Leta ko ibabwiza ukuri ku bwicanyi bwakorewe abakurambere babo.

Kugira ngo Leta y’u Bufaransa izemere ko ukuri kose kujya ahagaraga byayibereye ihuriro rikomeye cyane kandi n’ubu ntawakwizera ko ukuri kose kuzajya ahagaragara nk’uko abahanga mu mateka babyifuza.

 

TAGGED:AlgeriaBufaransafeaturedIntambaraInyandiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaturage Ba Congo-Kinshasa N’Umurundi Bafatiwe I Rubavu Bafite Urumogi
Next Article Abanyarwanda Bamurikiye Abo Muri Repubulika Ya Demukarasi Ya Congo Ibyo Bakora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?