U Bufaransa: Yateye Icyuma Abantu 6

Umugabo udatangazwa amazina yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa nyuma yo gukomeretsa abantu batandatu abateye icyuma.

Yakibateye abatunguye abasanze muri gare y’ahitwa Gare du Nord aho bari bateze gari ya moshi.

Umwe mu bapolisi bakuru wabibonye, yabwiye CNN ko kiriya gitero[bamwe bise icy’iterabwoba] cyabaye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu (6:45 am).

Abapolisi bahise batangira kurasa mu rwego rwo kumukanga ngo atakaze intego ariko bisa n’aho batabigezeho neza kuko yashoboye gukomeretsa abantu batandatu barimo umwe umerewe nabi.

- Advertisement -

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa witwa Gerald Darmanin yihutiye kugera aho byabereye ngo afate mu mugongo abahungabanyijwe n’iki gitero.

Iki gitero kigabwe nyuma y’uko abanyamakuru ba Charlie Hebdo bashushanyije umuyobozi w’ikirenga wa Iran kandi byarakaje ubutegetsi bw’i Teheran.

Abanyamakuru ba Charlie Hebdo bakoze iriya nkuru ishushanyije mu gihe bibukaga urupfu rwa bagenzi babo barashwe n’abantu bavugaga ko bahorera Intumwa w’Imana Muhamad wigeze gushushanywa na bamwe mu banyamakuru ba kiriya kinyamakuru kandi kizira muri Islam.

N’ubwo ntawe urabyigamba, hari abavuga ko kiriya gitero cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 11, Mutarama, 2023 cyagabwe n’abatarishimiye ko Charlie Hebdo yashushanyije umuyobozi w’ikirenga wa Iran.

Ku byerekeye Islam, hari undi mugabo uhorana ubwoba bw’uko azicwa kubera ko yigeze kwandika igitabo cyavugaga ko muri Korowani harimo imirongo ya Sekibi.

Uwo mugabo yitwa Salman Rushdie. Icyo gitabo yakise Satanic Verses.

Iki gitabo kizakora kuri uyu mugabo

Mu minsi ishize umugabo wo muri Iran yamuteye ibyuma  amunena ijisho ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version