Ruhango: Akurikiranyweho Kwica Umwana We

Mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango hari inkuru ivuga iby’umugabo wakubise umwana we w’imyaka itandatu bimuviramo urupfu. Uwo mwana yari umukobwa, bikemezwa ko yari amaze igihe iwabo bamutoteza.

Bagenzi bacu bo ku UMUSEKE bavuga ko abaturanyi b’uriya mugabo bemeza ko yari yasinze, akaba yakubise umwana we mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, taliki 10, Mutarama, 2023.

Yahise atoroka, ubu akaba ari gushakishwa n’inzego bireba.

Uvugwaho kwihekura yitwa Gonzague.

- Advertisement -

Uriya mwana w’umukobwa yari yaramubyaranye n’undi mugore w’i Kibungo.

Yarererwaga kwa Mukase.

Ikindi abaturage bavuga ni uko bikimara kugaragara ko umwana yapfuye, bahamagaye Nyina ngo babimumenyeshe ariko basanga telefoni ye itari ho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version