Rwanda: Abadepite Bari Kwiga Uko Imisoreshereze Yahinduka

Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Mutwe w’Abadepite kuri uyu wa Gatatu Taliki 11, Mutarama, 2023 yatangiye  gusuzuma umushinga w’Itegeko rihindura itegeko no 026/2019 ryo kuwa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha.

Bibaye nyuma y’umunsi umwe Perezida Paul Kagame asabye Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda n’izindi nzego bireba kuzicara bakareba niba nta kuntu imisoro iremereye yagabanyirizwa ubukana.

Bari kurebera hamwe niba itegeko rigenga imisoreshereze ritahinduka

Icyo Kagame yari amaze kwakira indahiro ya Dr. François Xavier Kalinda warahiriye kuba Perezida wa Sena asimbuye Dr. Augustin Iyamuremye.

yasabye abashinzwe gushyiraho amategeko agenga imisoro n’abayakira kwicara bakareba niba nta buryo yakoroshywa kuko kuremereza imisoro atari byo bituma hishyurwa myinshi.

- Advertisement -

Kagame avuga ko akamaro k’imisoro kazwi kandi ko nta muntu ubishidikanyaho.

Icyakora ngo abashinzwe imisoro baramutse bicaye bakabiganiraho, bashobora gushyiraho  imisoro itagize uwo iremerera.

Ati: “…Kuremereza imisoro sibyo biguha imisoro myinshi. Ababishinzwe barimo n’abo mu Nteko ishinga amategeko batangire babitekerezeho.”

Perezida Kagame aherutse gusaba abakora amategeko kureba niba nta misoro yagabanyirizwa uburemere

Ibi Perezida Kagame abivuze mu gihe muri iki gihe ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kimaze iminsi gitangije uburyo bwo kureba niba nta muntu unyereza umusoro binyuze mu kudatanga EBM.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prof Jean Chrysostome Ngabitsinze yaraye abwiye RBA ko hagiye kubaho kwicarana n’abarebwa n’ubucuruzi ndetse n’imisoro hakigwa niba hari iyakurwaho, igihe byakorerwa, uko byakorwa n’igihe byafata.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame ntiyigeze avuga ko abantu bakwiye kudasora, ahubwo yavuze ko ababishinzwe bashobora kugena imisoro ndetse myinshi ariko itaremereye abantu kuko ngo ‘kuremereza imisoro sibyo biguha imisoro myinshi.’

Imibare yasohowe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro mu cyegeranyi kiswe Tax Statistics 2021, igaragaza ko mu Rwanda hari abakora ibikorwa bisoreshwa bishyura umusoro ku nyungu bari mu byiciro bitatu:

Ikiciro cy’abasora banini bagera kuri 375, abari mu kiciro cy’abaciriritse 840, ndetse n’abasora bato ari nabo benshi basaga ibihumbi 230.

Kugeza ubu, umusoro ku nyungu ufite uruhare rugera kuri 20% ugereranije n’imisoro yose ikusanywa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Mu Rwanda abasoreshwa bagabanyije mu byiciro bine.

Hari abasoreshwa banini ni ukuvuga abasora guhera kuri Miliyoni Frw 600 kuzamura.

Hari abasoreshwa ‘baciriritse’ ni ukuvuga abasora guhera kuri Miliyoni Frw 200 kugeza kuri Miliyoni Frw 600.

Nyuma yabo haza abasoreshwa bato nyuma hakaza abandi bitwa abasoreshwa bato cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version