Minisitiri w’Umutekano mu Burundi Gervais Ndirakobuca, yategetse amadini yose guhagarika amateraniro yajyaga akorwa mu masaha y’akazi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, kugira ngo abaturage bite ku bibateza imbere.
Mu ibaruwa yandikiye ba Guverineri, ba burugumesitiri na Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Burundi, Commissaire de Police Chef Ndirakobuca yavuze bimaze iminsi bigaragara ko hari amadini ategura amateraniro mu masaha y’akazi, akayobya abaturage bakwiye kuba bari mu mirimo yabo ibateza imbere.
Yakomeje ati “Bitabangamiye ubwisanzure bw’imyemerere, ibi bigamije kubasaba kubuza amateraniro yose ategurwa mu masaha y’akazi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, uretse igikorwa kidasanzwe cyabiherewe uburenganzira na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, iterambere n’umutekano w’abaturage.”
“Nta kabuza ko ibi bizatuma abaturage muri rusange n’abayoboke b’amadini atandukaye, bita cyane ku mirimo yabo ya buri munsi izatuma bashobora kongera umusaruro.”
Yakomeje anabibutsa ko urusaku rwa nijoro aho rwaba ruturuka hose, rubujijwe kugira ngo leta ibashe gucunga neza umutekano n’ituze by’abaturage.