Utubyiniro Twafunguwe Nyuma y’Amezi 18  

Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) rwemeje ko utubyiniro tuzongera gufungura mu byiciro, ariko twakire abatarenze 30% by’ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane hashingiwe ku byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, yafunguye ibikorwa byinshi birimo kogera muri za pisine hamwe na masaje, ndetse amasaha yo gusoza ingendo agezwa saa sita z’ijoro.

Utubyiniro dufunguwe nyuma y’iminsi mike utubari dukomorewe mu byiciro, bamwe batangira gufungura n’utubyiniro bituma ibikorwa byabo bifungwa.

Mu butumwa RDB yatangaje kuri uyu wa Kane, yavuze ko abakiliya b’utubyiniro “basabwa kuba barafashe inkingo zose za COVID-19 kandi bakagaragaza ko bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 72, bagasanga batayirwaye.”

- Advertisement -

Abashaka kongera gufungura utubyiniro babisaba RDB mu nyandiko kuri email tourism.regulations@rdb.rw.

Biteganywa ko RDB izajya itanga umwanzuro ku busabe bwo kongera gufungura akabyiniro, mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Amabwiriza akomeza ati “Utubyiniro twemerewe kongera gufungura tuzajya dukora mbere y’amasaha yemewe yo guhagarika imirimo kandi abakozi batwo bagomba kuba barikingije COVID-19, banayipimisha bun minsi 14.”

“Utubyiniro twahawe na RDB uburenganzira bwo kongera gufungura nitwo tuzafungura mu cyiciro cya mbere. Muri icyo gihe, RBC izajya iza gufata ibipimo bya COVID19 kugirango ibashe gutanga mama ku ifungurwa ry’ibyiciro bikurikiyeho.”

Ibikorwa byose byemerewe gukora bizajya bifunga saa tanu z’ijoro.

Amabwiriza kuri pisine

RDB yatangaje ko gukoresha pisine, sauna na serivisi za masaje byemewe ku bakiliya bikingije COVID-19 uretse abatagejeje ku myaka 18, kandi bayipimishije mu masaha atarenze 72 bagasanga batayirwaye.

Abakozi bo muri izi serivisi bagomba kuba barahawe inkingo zose za COVID-19 kandi bayipimisha buri minsi 14.

Ba nyiri ibigo by’ubukerarugendo n’amahoteli, iby’imikino n’imyidagaduro ndetse n’iby’amakoraniro by’ubukerarugendo, basabwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

RDB yakomeje iti “Abatubahiriza aya mabwiriza bazahabwa ibihano biteganywa n’inzego z’Ubuyobozi bw’ibanze kandi byemejwe na Njyanama z’Uturere cyangwa Umujyi wa Kigali.”

Mu bindi byemezo byatangajwe harimo ko abakerarugendo basura pariki z’lgihugu, ubariyemo n’abana barengeje imyaka 5, bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 kandi batayirwaye.

Ibipimo bifashwe hifashishijwe uburyo bwa PCR ni byo byemewe ku basura inguge muri Pariki za Nyungwe, Gishwati-Mukura n’lbirunga, cyakora ku basura ibindi muri izo pariki kimwe n’abasura Pariki y’Akagera uburyo bwihuse na bwo buremewe.

Ibitaramo bikorwa na LIVE BAND cyangwa amatorero ya gakondo byemewe kubera gusa ahagenewe kubera amateraniro no mu bigo byakira abantu.

Abataramyi bagomba kuba barikingije COVID-19 kandi bafite icyemezocy’uko bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 72 hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa ubwihuse bagasanga batayirwaye.

Bagomba kandi kubahiriza intera ya metero nibura imwe.

Ababyitabiriye bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 72 hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa ubwihuse bagasanga batayirwaye.

Bagomba kandi guhana intera no kuba bambaye agapfukamunwa igihe cyose.

Hoteli, resitora, cafés n’ahagenewe kubera ibitaramo bashobora guha service abakiliya batarenze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu mu nzu cyangwa 75% by’ubushobozi bwo kubakira hanze.

Hoteli, resitora, cafés, utubari n’ahandi hagenewe kwakira abantu cyangwa kubera ibitaramo barasabwa kwitwararika gukoresha abakozi bakingiwe COVID-19 no kuyibapimisha bun minsi 14.

Ibi byemezo birimo gufatwa mu gihe u Rwanda rumaze gukingira abantu benshi, ndetse n’ubwandu bwaragabanyutse cyane mu gihugu.

Kugeza ubu abantu bamaze guhabwa urukingo rumwe rwa COVID-19 ni miliyoni 2.8, mu gihe abahawe inkingo ebyiri ziteganywa ari miliyoni 1.7 .

 

 

 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version