U Burundi bwakiriye inkingo 500,000 za COVID-19 bwahawe na Leta y’u Bushinwa, ari nazo za mbere iki gihugu cyakiriye muri gahunda yacyo yo gukingira abantu bose “babyifuza”.
Izo nkingo zo mu bwoko bwa Sinopharm zakiriwe kuri uyu wa Kane na Minisitiri w’Ubuzima w’u Burundi, Thaddée Ndikumana.
Ni inkingo zishobora gukingira byuzuye abaturage 250,000, kubera ko umuntu ahabwa inkingo ebyiri nk’uko byateganyijwe, hagati y’urukingo rumwe n’urundi hakajyamo intera y’ibyumweru bitatu cyangwa bine.
Aujourd'hui, les 500 000 doses de vaccin Sinopharm contre la Covid-19 fournies par le Gouvernement chinois sont remises officiellement au gouvernement burundais.@thaddee91939578 @mspls_bdi Vive l'amitié sino-burundaise! pic.twitter.com/QF9Ypt63ED
— Ambassade de Chine au Burundi (@AmbChineBurundi) October 14, 2021
Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rigaragaza ko mu igerageza ryakorewe ku bantu benshi, ryerekanye ko urukingo rwa Sinopharm rushobora kurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso bya SARS-CoV-2 – virus itera COVID-19 – ku gipimo cya 79%.
Ni ubwirinzi umuntu agira guhera ku munsi wa 14 kuzamura, uhereye igihe yaboneye urukingo rwa kabiri. Uru rukingo kandi rurinda umuntu wanduye kuremba ku gipimo cya 79%.
Minisitiri Ndikumana yaherukaga kuvuga ko bagiye gutangiza ibikorwa byo gukingira COVID-19 abantu benshi, babyifuza.
Yavuze ko bamaze gukorana n’abafatanyabikorwa barimo abaterankunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), kuri gahunda y’amezi atandatu yo guhangana na COVID-19 mu Burundi.
U Burundi bwemerewe na Banki y’Isi y’inkingo miliyoni 2.4, zigomba guhabwa abaturage. Biteganywa ko icyiciro cya mbere kizagera mu Burundi hagati ya tariki 25 Ukwakira na 15 Ugushyingo, niba byose bigenze neza.
Yagize ati “Hari gahunda tuzabereka nko mu byumweru bibiri yerekana uburyo tuzabikoramo, kuko muri iyo gahunda harimo ngo ni bande bazafasha ngo bakore icyo gikorwa, ni ukuvuga ngo hazabanza inyigisho ku baforomo basanzwe, kwemeza ahantu tuzashyira inkingo kugira ngo abaturage bazifuza bazibone, mbese gutanga amakuru ku benegihugu ngo bizakorwa bite, ibyo byose bizaba birimo.”
“Turizeza abaturage ko inkingo nizihagera bizahurirana n’uko natwe twiteguye kugira ngo duhite tubereka uko tuzabikora. Icyo navuga ni uko umwenegihugu ubikeneye, ubyifuza, ni we uzahabwa urukingo. Nta ngufu zizajyamo, nta tegeko rizajyamo nk’uko twabibabwiye, kandi duhamya ko nta kintu kibi leta yakorera abaturage.”
Minisitiri Ndikumana yavuze ko bakomeje gukurikirana uko ahandi ikingira rigenda, kandi igenzura rya gihanga rikomeje kwemeza ko inkingo za COVID-19 zifite ingaruka nke cyane kurusha akamaro zigirira abakingiwe.
U Burundi bwahindukiye ku ijambo
Minisitiri w’umutekano mu Burundi Commissaire de Police Chef Gervais Ndirakobuca ari na we ukuriye komite y’igihugu yo guhangana na COVID-19 akungirizwa na Minisitiri w’Ubuzima Ndikumana, aheruka kuvuga ko nta mbaraga leta izashyira mu gukingira.
Icyo gihe yanavuze ko Leta yamaze gushyiraho firigo zizakira izo nkingo mu kigo gishinzwe imiti (Centrale d’Achat des Medicaments Essentiels du Burundi, CAMEBU) no mu kigo gishinzwe ubuzima (Institut National de Santé Publique, INSP).
Ati “Mutuzanire tubike, Umurundi uzumva ashaka urukingo azagenda abwire ababishinzwe bamutere urwo rukingo ku bushake bwe, ibizamubaho ntazabaze leta.”
Icyo gihe yanavuze ko umuterankunga uzajya abaha inkingo bazajya bazakirira ku kibuga cy’indege bakamushimira, ariko nta kintu agomba gusaba.
Ati “Ushaka kuzizana wese nazizane tuzibike, ushaka kudufasha wese azane tubike, hanyuma uzashaka wese, numva ngo bajya kwikingiza za Nairobi, birirwa bagenda, uzashaka wese ntazongera kwishyura iyo tike, azajya agenda kuri minisiteri y’ubuzima bamukingire kuko tuzaba tubifite hano.”
Ibyemezo bishya byafashwe ariko bigaragaza impinduka, kuko hagiye gushyirwaho ahantu henshi hazakingirirwa, aho kuba umuntu azajya kwishakira urukingo.
Byagombaga kuzaba ihurizo ku Barundi bakenera nko gukora ingendo mpuzamahaga, kuko inkingo zirimo gusabwa cyane.
Urugero nk’amabwiriza mashya aheruka kwemezwa mu Rwanda, abagenzi bakingiwe COVID-19 ntibasabwa kujya mu kato muri hoteli bakigera mu Rwanda.
Icyakora, abagenzi bose bazajya bapimwa COVID 19 (PCR test) bakigera mu Gihugu. Ni nabwo buryo bumaze kwemezwa mu bihugu byinshi, ku buryo umuntu utarakingiwe we agomba kujya mu kato kagera no ku minsi 10 mu bihugu bimwe, kandi agapimwa inshuro nyinshi yiyishyurira ikiguzi.
Amakuru ava mu Burundi yemeza ko guhera kuri uyu wa Gatanu, abantu bose babishaka batangira kwiyandikisha kugira ngo bazakingirwe COVID-19.