Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Burundi Bwashyikirije U Rwanda Abarwanyi 11 Ba FLN
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
PolitikiUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Burundi Bwashyikirije U Rwanda Abarwanyi 11 Ba FLN

admin
Last updated: 20 October 2021 7:50 am
admin
Share
SHARE

Leta y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, nyuma y’igihe narwo ruyishyikirije abandi bantu 21 bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Nemba uhuza ibi bihugu byombi mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Kabiri.

Cyabaye binyuze muri gahunda yo kugenzura ibibazo by’umutekano bihuza ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM).

Ibihugu byombi byari bihagarariwe b’abayobozi bashinzwe iperereza rya gisirikare, ku ruhande rw’u Rwanda hari Brig Gen Vincent Nyakarundi mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Col Ernest Musaba.

Umugaba wungirije wa EJVM, Col Khalid. M Ahmed yavuze ko iki gikorwa cyo guhererekanya abakekwaho ibyaha ari ikimenyetso gikomeye cy’umubano mushya hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ndizera ko iki kimenyetso kiza kwiyongera mu rugendo rukomeje rwo gushimangira umubano hagati y’ibihugu no mu bya dipolomasi ku Burundi n’u Rwanda nk’ibihugu binyamuryango bya ICGLR kandi bikaba ikimenyetso cy’ubucuti bushya n’ubutwererane hagati yabyo.”

Abayobozi bombi bashinzwe iperereza rya gisirikare bashimangiye ko “bashimishijwe n’imbaraga n’ubufatanye bigamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse ko hari byinshi bikeneye gukorwa muri icyo cyerekezo,” nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yabitangaje.

Ku wa 30 Nyakanga 2021 bwo Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zashyikirije u Burundi abarwanyi 19, bambutse umupaka bakagera ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko ku wa 29 Nzeri 2020.

Abo barwanyi biyemereye ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bafite intwaro nyinshi zirimo into n’inini. Bari bamaze kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe, mu gice giherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

U Rwanda rwahise rumenyesha itsinda ry’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka mu karere (Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM), runasaba iperereza rihuje ibihugu byombi ngo hanafatwe ingamba z’ibigomba gukurikira.

Muri Kanama kandi u Rwanda rwashyikirije u Burundi abagabo babiri bafatiwe ku butaka bwarwo nyuma yo gukorera ibyaha mu Burundi bagacika.

Umutwe wa FLN bariya bantu u Rwanda rwakiriye babarizwamo, wakunze kugaba ibitero mu gihugu uturutse mu Burundi, ukinjirira mu ishyamba rya rya Kibira rifatanye neza n’ishyamba rya Nyungwe.

Uyu mutwe wakoze ibitero byinshi ku butaka bw’u Rwanda mu myaka ya 2018 na 2019, ababikoze bica abaturage, barasahura ndetse batwika imitungo y’abaturage.

Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – ruherutse gukatira Paul Rusesabagina wari umuyobozi wa MRCD/FLN gufungwa imyaka 25, naho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi w’uwo mutwe akatirwa gufungwa imyaka 20.

Icyo gihe abacamanza bemeje ko umutwe wa MRCD/FLN ari uw’iterabwoba, kuko ibitero byawo “byakoze ibikorwa birimo kwica, gusahura no gutwika imitungo, nta kindi bigamije uretse gutera ubwoba abaturage batari mu mirwano, babasanze mu ngo zabo no mu modoka bari mu ngendo n’ahandi.”

U Rwanda n’u Burundi biri mu rugendo rwo kuzahura umubano, aho guhererekanya abakekwaho ibyaha ari imwe mu ntambwe igaragaza icyerekezo cyiza cyarwo.

Brig Gen Nyakarundi asinya ko u Rwanda rwakiriye bariya barwanyi
Colonel Musaba yari ahagarariye Ingabo z’u Burundi
Ifoto y’urwibutso nyuma y’iki gikorwa
TAGGED:featuredFLNNsabimana CallixtePaul Rusesabaginau Burundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘YE’: Izina Rishya Rya Kanye West
Next Article Muri Kimisagara Hari Igaraje ‘Ryahiye’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?