U Burundi Bwavuye Ku Izima, Bugiye Gukingira COVID-19 Abantu Benshi

Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi Thaddée Ndikumana yatangaje ko mu minsi mike bagiye gutangiza ibikorwa byo gukingira COVID-19 abantu benshi, gahunda izagera ku bantu bose babyifuza.

Yavuze ko bamaze gukorana n’abafatanyabikorwa barimo abaterankunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), kuri gahunda y’amezi atandatu yo guhangana na COVID-19 mu Burundi.

Yabwiye abanyamakuru ko iyo gahunda ifite ingingo icumi mu gihe yari isanzwe ifite umunani. Ingingo ebyiri ziyongereyeho ni ubukangurambaga mu baturage no gukingira abantu benshi bashoboka.

Minisitiri Ndikumana yavuze ko ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19 bwarangwaga cyane mu majyaruguru y’igihugu nko mu bice bya Ngozi na Kirundo, ariko ubu bwiganje mu mujyi wa Bujumbura.

- Advertisement -

Yavuze ko u Burundi buheruka guhabwa impano na Banki y’Isi y’inkingo miliyoni 2.4, zigomba guhabwa abaturage.

Biteganywa ko inkingo za mbere zizagera mu Burundi hagati ya tariki 25 Ukwakira na 15 Ugushyingo, niba byose bigenze neza.

Ati “Hari gahunda tuzabereka nko mu byumweru bibiri yerekana uburyo tuzabikoramo, kuko muri iyo gahunda harimo ngo ni bande bazafasha ngo bakore icyo gikorwa, ni ukuvuga ngo hazabanza inyigisho ku baforomo basanzwe, kwemeza ahantu tuzashyira inkingo kugira ngo abaturage bazifuza bazibone, mbese gutanga amakuru ku benegihugu ngo bizakorwa bite, ibyo byose bizaba birimo.”

“Turizeza abaturage ko inkingo nizihagera bizahurirana n’uko natwe twiteguye kugira ngo duhite tubereka uko tuzabikora. Icyo navuga ni uko umwenegihugu ubikeneye, ubyifuza, ni we uzahabwa urukingo. Nta ngufu zizajyamo, nta tegeko rizajyamo nk’uko twabibabwiye, kandi duhamya ko nta kintu kibi leta yakorera abaturage.”

Minisitiri Ndikumana yavuze ko bakomeje gukurikirana uko ahandi ikingira rigenda, kandi igenzura rya gihanga rikomeje kwemeza ko inkingo za COVID-19 zifite ingaruka nke cyane kurusha akamaro zigirira abakingiwe.

U Burundi bwahindukiye ku ijambo

Minisitiri w’umutekano mu Burundi Commissaire de Police Chef Gervais Ndirakobuca ari na we ukuriye komite y’igihugu yo guhangana na COVID-19 mu Burundi, akungirizwa na Minisitiri w’Ubuzima Thaddée Ndikumana, aheruka kuvuga ko nta mbaraga leta izashyira mu gukingira.

Muri Nyakanga yavuze ko ibijyanye n’inkingo ari ibikorwa birimo abacuruzi bakomeye, kandi bakunze gukora ikintu kimwe bateze undi mutego.

Yavuze ko Banki y’Isi yabemereye inkingo, ariko batazashishikariza abantu kwikingiza. Umuntu ngo azabikora ku bwende bwe.

Icyo gihe yanavuze ko Leta yamaze gushyiraho firigo zizakira izo nkingo mu kigo gishinzwe ibijyanye n’imiti (Centrale d’Achat des Medicaments Essentiels du Burundi, CAMEBU) no mu kigo gishinzwe ubuzima (Institut National de Santé Publique, INSP).

Ati “Mutuzanire tubike, umurundi uzumva ashaka urukingo azagenda abwire ababishinzwe bamutere urwo rukingo ku bushake bwe, ibizamubaho ntazabaze leta.”

Yavuze ko Leta itigeze ivuga ko igiye kuzana inkingo zo gukingira Abarundi, ahubwo kubera ko ari umubyeyi, yemeye kwakira inkingo zizatangwa mu nkunga.

Ndirakobuca yavuze ko uzajya abaha inkingo bazajya bazakirira ku kibuga cy’indege bakamushimira, ariko nta kintu agomba gusaba.

Ati “Ushaka kuzizana wese nazizane tuzibike, ushaka kudufasha wese azane tubike, hanyuma uzashaka wese, numva ngo bajya kwikingiza za Nairobi, birirwa bagenda, uzashaka wese ntazongera kwishyura iyo tike, azajya agenda kuri minisiteri y’ubuzima bamukingire kuko tuzaba tubifite hano.”

Ibyemezo bishya byafashwe ariko bigaragaza impinduka, kuko hagiye gushyirwaho ahantu henshi hazakingirirwa, aho kuba umuntu azajya kwishakira urukingo.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version