Uganda Yasezereye U Rwanda Mu Majonjora y’Igikombe cy’Isi Kizabera Muri Qatar

Inzozi z’ikipe y’u Rwanda zo kwitabira Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kizabera muri Qatar mu 2022 zageze ku iherezo, nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Uganda igitego 1-0 mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru.

Ni igitego cyatsinzwe na Fahad Bayo ku munota wa 25, mu mukino wabereye kuri St. Mary’s Stadium – Kitende.

Wari umukino wa kane u Rwanda rukinnye mu itsinda E ruhuriyemo na Uganda, Kenya na Mali.

Umukino wa mbere rwatsinzwe na Mali 1-0, uwa kabiri runganya na Kenya 1-1. Umukino waherukaga ku wa 7 Ukwakira Uganda yatsindiye u Rwanda i Kigali igitego 1-0, none no mu mukino wo kwishyura wabereye i Kampala rwatsinzwe 1-0.

- Kwmamaza -

Bivuze ko mu mikino ine rumaze gukina, u Rwanda rufite inota rimwe gusa mu gihe hasigaye imikino ibiri yo mu majonjora ruzahatanamo na Mali na Kenya.

Mali iyoboye itsinda n’amanota 10, Uganda ni iya kabiri n’amanota 8, Kenya ni iya gatatu n’amanota 2. U Rwanda ni urwa nyuma n’inota rimwe, n’umwenda w’ibitego bitatu.

Imikino itaha u Rwanda ruzayikina ntacyo ruhatanira bitewe n’ikinyuranyo cyamaze gushyirwamo n’amakipe aruri imbere, ugereranyije n’umusaruro ushobora kuva mu mikino isigaye.

Ikipe ya Uganda yabanje mu kibuga kuri iki Cyumweru
Iyi ni yo kipe y’u Rwanda yitabajwe n’umutoza Mashami Vincent

Ruzakira Mali ku wa 11 Ugushyingo, rusure Kenya ku wa 14 Ugushyingo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version