U Burundi Bweruye Ko Bushyigikiye FDLR Ngo Izatere u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read
Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja.

Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, yateje umwuka mubi mu bya dipolomasi nyuma yo gutangaza amagambo yasaga nashyigikira ko umutwe wa FDLR wahirika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Uyu mutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Aya magambo yatangarijwe mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, akaba yarakiriwe nabi cyane n’u Rwanda, abasesenguzi bo mu karere ndetse n’abari mu ruhando rwa dipolomasi yo mu Karere ibihugu byombi biherereyemo.

FDLR, cyangwa Forces Démocratiques de Libération du Rwanda, imaze imyaka irenga mirongo itatu ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bayishinze harimo abantu bagize uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi n’Abahutu bashyira mu gaciro barenga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa, ni ukuvuga hagati ya 07, Mata na Nyakanga, 1994.

Uyu mutwe umaze igihe kinini waremejwe ko ari uw’iterabwoba, kandi wakunze gufatirwa ibihano n’Umuryango w’Abibumbye ndetse ukorwaho iperereza n’impuguke mpuzamahanga.

Amagambo ya Ambasaderi Ntahiraja yatunguye benshi kuko yavuze nk’umudipolomate uri mu kazi.

Ari i Buruseli aho akorera, yavuze ku mugaragaro ko abarwanyi ba FDLR bazabona uburyo bwo gusubira mu Rwanda bakoresheje intwaro.

Yanavuze ko yakomeje kugirana ibiganiro n’Abanyarwanda baba ari abana cyangwa abuzukuru b’abakatiwe Jenoside, cyangwa abo yavuze ko batera inkunga ibikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda.

Ayo magambo, aho gutandukanya u Burundi n’uwo mutwe, yasaga nashyigikira ibibazo FDLR ivuga ko ifite ndetse n’uburyo iteganya gukoresha ngo izabikemure.

Mu kugira icyo abivugaho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagize ati: “Biratangaje kubona Ambasaderi w’u Burundi uhagarariye igihugu cye mu Bwami bw’u Bubiligi yemera, kandi azi neza amahame ya dipolomasi, gutangaza amagambo nk’aya ateza ubushyamirane ku gihugu cy’abaturanyi, ndetse agasezeranya gushyigikira igitero cya FDLR ku Rwanda kandi azi amateka ya Jenoside ifite k’u Rwanda.”

Minisitiri ntiyahise atangaza ingamba za dipolomasi zizafatwa, ariko amagambo yakoresheje yagaragaje neza uburakari bwa Kigali.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bahise batangira kubivugaho cyane. Ubutumwa bumwe bwakwirakwijwe cyane kuri X bwavuze ko Ambasaderi ari gukora poropagande( icengezamatwara) mbi, bumushinja ko ari gukuraho icyasha FDLR imaranye igihe no gukongeza urwango rushingiye ku moko.

Ubwo butumwa bwo kuri X  bugira buti: “Buri wese azi ko bafite ibirindiro inyuma mu Burundi no muri RDC. Aravuga imigambi mibisha y’ubutegetsi bwa Ndayishimiye na CNDD-FDD. Ibi ntibikwiye na gato ku rwego rw’Ambasaderi.”

Iki kibazo cyarushijeho gukomera nyuma y’amakuru avuga ko ibikorwa bya Ambasaderi bitagarukiye ku magambo gusa.

Nk’uko amakuru aturuka ku bantu bazi neza gahunda ya Focode abivuga, umushakashatsi wo muri sosiyete sivile Pacifique Nininahazwe yari yaratangaje mbere ko inama zateguraga ibikorwa byo guhungabanya u Rwanda zaberaga muri Ambasade y’u Burundi i Buruseli.

Bivugwa ko Ntahiraja yakiraga Abanyarwanda mu nama z’ibanga mu biro bye, zimwe muri zo zikamara amasaha menshi.

Aya makuru ntabwo aremezwa ku buryo bwigenga, ariko yongereye uburemere ku kibazo cyari cyatangiye nk’impaka zishingiye ku kiganiro cya televiziyo.

Kugeza igihe iyi nkuru yatangarijwe, u Burundi ntibwari bwagira icyo butangaza cyo kwisobanura cyangwa kwisubiraho.

Ambasade y’u Burundi i Buruseli na yo ntiyabashije kuboneka ngo igire icyo ivuga kuri iki kintu.

Ibi bibaye mu gihe ibintu bitari bisanzwe byoroshye hagati y’ibihugu byombi.

Ingabo z’u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa Congo zimaze igihe zifatanyije n’iza Leta ya Congo, ibintu u Rwanda n’ihuriro AFC/M23 banenze bavuga ko ari ugushyigikira ibikorwa bya gisirikare byibasira Abatutsi bo muri ako karere.

FDLR na yo izwiho gufatanya n’izo ngabo, nk’uko byemejwe n’impuguke za UN, bityo kuba Ambasaderi agaragariza impuhwe cyangwa ubushake bwo gushyigikira uwo mutwe bikaba birenze amakosa asanzwe ya dipolomasi.

K’u Rwanda, igihugu cyubakiye ku isezerano rya “Ntibizongera ukundi” nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amagambo nk’aya aturutse ku uhagarariye igihugu cy’abaturanyi mu Burayi ntabwo yafatwa nk’amagambo ya politiki asanzwe.

U Rwanda rwagaragaje mu buryo butuje ariko bushikamye ko umutekano w’abaturage barwo atari ikintu buri wese yakinisha ngo bipfe kumugwa amahoro.

Igihugu cyanyuze mu iyicwa riteguye neza ry’abaturage barenga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa, mu gihe isi yari igihugiye mu mpaka za dipolomasi, ntigishobora gufata iterabwoba rituruka hanze nk’amagambo gusa.

Niba Bujumbura yari ifite umugambi wo gushyigikira amagambo ya Ambasaderi cyangwa yarayaretse kubera uburangare, byazambije cyane umubano wari usanzwe utifashe neza hagati y’ibihugu byombi, kandi burya muri dipolomasi, amagambo agira aho agera.

Aya yo yageze i Kigali neza neza, kandi igisubizo cy’u Rwanda birashoboka ko kitazarangirira ku itangazo gusa.

Abasomyi bagomba kwibuka ko ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga, Abarundi bari barahungiye mu Rwanda mbere gato, bakoranye n’Interahamwe mu kwica Abatutsi bo mu Bugesera no mu Mayaga.

Abayirokotse bo muri ibyo bice bavuga ko Abarundi bari bazi kwicana ubugome k’uburyo hari n’aho baryaga imitima y’Abatutsi babaga bishe bakayotsa.

Ahahoze ari muri Komini Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango, ni hamwe muri ho.

Ibyo Ntahiraja yavuze bisa n’ibyo Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yigeze kuvugira muri imwe muri Kaminuza z’i Kinshasa avuga ko azashyigikira urubyiruko cyangwa abandi bashaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Muri Werurwe, 2025, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ingabo ze zishobora kugera i Kigali bitazigoye ziciye ahitwa mu Kirundo mu Majyaruguru y’u Burundi ni ukuvuga mu Burasirazuba bw’u Rwanda bushyira Amajyepfo winjiriye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Intara ya Kirundo ituranye n’Akarere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda bushyira Amajyepfo.

Mugenzi we uyobora DRC Felix Tshisekedi nawe mbere yo kwiyamamaza mu matora aheruka, yatangarije kuri imwe muri radiyo zo mu gihugu cye ko azahagarara i Goma akarasa i Kigali bitamugoye.

Ibyo byose byarakaje u Rwanda, ndetse na Perezida Paul Kagame yavuze kenshi ko ibyo bitazarangirira aho kuko ngo igihugu cye gifite ubushobozi bwo kugenda n’amaguru kikagera aho abanzi bacyo bagihigira baherereye.

Yabivugiye muri Kigali Convention Center ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora, hari italiki 04, Nyakanga, 2025.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari baje kwizihiza umunsi wo kwibohora mu mwaka wa 2025.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *