U Burusiya ‘Buherutse’ Kugura Ikawa Nyinshi Y’u Rwanda

Imibare yerekana uko ikawa y’u Rwanda yagurishijwe mu mahanga mu Cyumweru cyarangiye kuri uyu wa 17, Nyakanga, 2022 yerekana ko u Burusiya buri mu bihugu bya mbere u Rwanda rwayigurishijemo.

Si u Burusiya gusa bwaguze ikawa nyinshi y’u Rwanda kuko n’u Bwongereza bwayiguze, u Bufaransa biba uko ndetse n’u Buholandi biba uko.

Ikawa yose u Rwanda rwohereje hanze ingana na Toni 78 zarwinjirije $485,107. Ikilo kimwe cy’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga mu Cyumweru gishize cyagurwaga $6.1

- Kwmamaza -

Ku byerekeye icyayi, igihugu cya mbere cyaguze icyayi cy’u Rwanda ni Pakistan. Ikurikirwa na Misiri n’u Bwongereza.

Ku byerekeye imboga n’imbuto u Rwanda rwohereje hanze, ibihugu byaruguriye ni u Buholandi n’u Bwongereza.

Rwoherejeyo toni 157 zirwinjiriza $177,475.

Ikawa y’u Rwanda ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bukungahaje u Rwanda kubera amadevize iruzanira.

Muri rusange ibihugu bikunze kurugurira ikawa ni ibyo muri Aziya ni ukuvuga u Bushinwa, Singapore n’u Buyapani.

Muri Singapore ho haherutse gutangizwa imurikagurisha ryerekana ikawa n’icyayi byo mu Rwanda hagamijwe gukomeza gukundisha ibi bihingwa abatuye kiriya gihugu.

Ni imurikagurisha ryabaye uburyo bwo guhuza abahinga n’abacuruza biriya bihingwa kugira ngo bamenyane n’abacuruzi bo muri Singapore bibumbiye mu Ishyirahamwe ryitwa ASEAN Coffee Federation.

Abitabiriye ririya murikagurisha barimo n’Umunyamabanga wa Leta ya Singapore ushinzwe ubucuruzi witwa Low Yen Ling.

Nawe yasogongeye ku ikawa n’icyayi byo mu Rwanda kandi ashima ko ibi bihingwa bifite impumuro n’icyanga bigera uwo ari wese ku mutima.

Mu mwaka wa 2021, Singapore ubwayo yaguze toni 157.5 by’ikawa y’u Rwanda.

Muri rusange ikawa u Rwanda rwohereje hanze ingana na Toni 17,479,557, ikaba yararwinjirije

$78,303,437.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version