Abashinzwe Kurwanya Ibyaha By’Ikoranabuhanga Bateraniye I Kigali

Mu Rwanda hateraniye Inama mpuzamahanga ihuje abakora ubugenzacyaha ku byaha by’ikoranabuhanga ngo barebere hamwe uko bakomeza gukorana kugira ngo babitahure, babikumire ndetse banabigenze.

Iyi nama yatangijwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja, ariko yitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi.

Yatangiye kuri uyu wa Mbere Taliki 18, ikazarangira Taliki 20, Nyakanga 2022.

Abayitabiriye baganiriye uko barushaho kunoza imikoranire mu gukumira biriya byaha, hakarebwa uko iryo koranabuhanga ryakoreshwa kugira ngo abakora ibyaha batahurwe cyane cyane ko kugenza ibyaha bigoye.

- Kwmamaza -
Ifoto rusange y’abitabiriye iyi nama

Ikoranabuhanga ni uburyo bwiza bwo gukora ibintu byinshi kandi vuba.

Muri ibyo bintu byinshi, harimo no kwiba abantu bitagoranye.

Niyo mpamvu abahanga mu ikoranabuhanga bahora biba cyangwa bagerageza kwiba ibigo by’imari, abantu ku giti cyabo binyuze mu kumenya amagambo y’ibanga bakoresha babikuza amafaranga n’ibindi n’ibindi.

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) y’umwaka wa 2020/21 warangiye ku wa 30 Kamena 2021, igaragaza ko yabashije guhagarika ibitero 74, 243 yagabweho mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Hari n’abakora k’uburyo binjira mu mashini zibitse amabanga akomeye bamara kuzigeramo bakabuza abari basanzwe bazikoresha kuzinjiramo, bakababwira ko kugira ngo binjiremo bari bubanze bakishyura amafaranga runaka.

Mu Ukuboza, 2021, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwaburiye abaturage bishyura bakoresheje amakarita (visa cards) ko hari ubujura busigaye bubakorerwa.

Buterwa n’uko hari abantu babona imibare ikoreshwa na ba nyiri ariya makarita.

Itangazo ry’uru rwego ryavugaga ko hari abantu barugezaho ibirego bavuga ko babona amafaranga ava kuri konti zabo nta ruhare babigizemo.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye Abanyarwanda kwirinda ubujura bw’imibare igaragara kuri aya makarita kuko hari abayiba bakagura ibintu kuri murandasi ba nyir’amakarita batabizi.

Iperereza ry’ibanze uru rwego rwakoze nyuma yo kugezwaho biriya birego ryagaragaje  ko hari bamwe mu bashinzwe kwishyuza abakiliya cyane cyane mu mahoteli na za resitora bakoresheje imashini za POS biba imibare ya za konti n’imibare y’ibanga (PIN Code) iba yanditse kuri ayo makarita  y’abakiliya batabizi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry icyo gihe yavuze ko  abishyuza abakiliya serivisi babasanga aho baba bari bakabasaba kwishyura.

Iyo umukiliya akoresha ikarita ya Banki mu kwishyura arayitanga uwishyuza akajya kuvanaho amafaranga umukiliya atamureba.

Ngo muri uko  kuyitwara nibwo uwishyuza afotora imibare igaragara ku ikarita imbere n’inyuma, yarangiza ikarita akayisubiza nyirayo.

Hanyuma uwibye iyi mibare (uwishyuzaga) akajya ayikoresha mu kugura ibikoresho bitandukanye kuri murandasi (online shopping).

Nyirayo ahita atangira  kubona ubutumwa bugufi kuri telefoniye  ko amafaranga ava kuri konti ye ya Banki atabigizemo uruhare.

Izi ngero dutanze haruguru ni nke ugereranyije n’uko ikibazo cy’ubujura bukoresha ikoranabuhanga kimeze mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Abakoresha ikoranabuhanga mu ugukora ibyaha babuza umuntu kwinjira mu byo yari asanzwe akora, bityo akishyura kugira ngo abigereho

Bivuze ko abashinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga bafite akazi kenshi ko gutahura, gukumira no kugenza ibi byaha kuko bigira ingaruka ku bukuntu bw’abantu ku giti cyabo, ubw’ibigo ndetse n’ubw’ibihugu muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version