U Burusiya Bwaburiye Sweden Na Finland Ko Nibishaka Kujya Muri OTAN Bizabona Ishyano

Umuvugizi wa Guverinoma y’u  Burusiya yahaye umuburo Sweden na Finland ko nibishaka kujya muri OTAN/NATO bizahura n’akaga. Hari amakuru avuga ko umugambi wa Putin ari ugukoma imbere ibihugu byose bituranye nabwo bukabibuza kujya muri OTAN.

Maria Zakkarova yavuze yagize ati: ‘ u Burusiya buraburira Finland na Sweden ko niba bishaka amahoro byagombye kwirinda gushakira amahoro mu guhungabanya ay’ibindi bihugu.’

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza rivuga ko u Burusiya buzihimura bukoresheje ingufu za gisirikare kuri Sweden na Finland nibiramuka bigiye muri OTAN.

Sweden na Finland nibyo bihugu bituranye n’u Burusiya bya hafi bihereye ku Nyanja ya Arctic.

Nyuma y’uko Zakharova abitangaje, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yasubiye mu magambo ye, ivuga ko ibyo u Burusiya buvuga bubikomeje.

Maria Zakharova

Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter.

Ni ubutumwa bugira buti: “ Turakurikiranira hafi umugambi wa Sweden na Finland wo kujya muri OTAN kandi turabasezeranya ko kubikora bitazabura kugendana n’ingaruka za gisirikare.”

Mbere y’uko u Burusiya butangiza intambara kuri Ukraine bwari bufite amakuru ahagije avuga ko haburaga igihe gito ngo iki gihugu kinjire muri OTAN.

Ubwoba buri ku isi hose muri iki gihe ni uko Ukraine ira bufatwe n’ubutegetsi bwa Putin mu minsi micye iri imbere.

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 26, Gashyantare, 2022 ingabo  z’u Burusiya zanjiye mu murwa mukuru wa Ukraine witwa Kiev ziturutse mu byerekezo bitandukanye, urugamba rurahinana ariko abasirikare ba Ukraine bagerageza kwihagararaho.

Dailymail yanditse ko hari indege y’ingabo z’Abarusiya yahanuwe irimo abasirikare 300.

Perezida wa Ukraine witwa Zelensky yavuze ko we n’ingabo ze batari bumanike amaboko, ngo bararwana kugeza ku wa nyuma.

Ingabo z’u Burusiya zinjiye muri Ukraine zinyuze mu byerekezo bibiri.

Mu Burengerazuba ahitwa Beresteiska no Mu Majyaruguru ahitwa Troieshchyna.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yaraye abwiye abaturage be ko bagomba gucyenyera bagakomeza kuko intambara igeze ahakomeye.

Yababwiye ko mu ijoro ryacyeye ibintu biri buze kuba bikomeye, ubwo ingabo z’u Burusiya ziraba zigeze mu Murwa mukuru rwagati.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu u Burusiya buri burare bufashe igice kinini cya Kiev.

Ku rundi ruhande ariko ingabi za Ukraine nazo zihagazeho.

Mu mirwano ikomeye, izi ngabo zihagazeho uko zishoboye zihangana n’abasirikare b’u Burusiya nabo bariye karungu.

Hari n’amakuru avuga ko zahanuye indege  ebyiri za gisiriakre z’Abarusiya zo mu bwoko bwa IL-76.

Bazihanuriya ahitwa Vasylkiv na Bila Tserkva.

Nyuma y’andi masaha abiri, ingabo za Ukraine zahanuye kajugujugu ya gisirikare y’ingabo z’u Burusiya yari igeze ahitwa Donbas. Bayihanuje misile zirasirwa ku butaka.

Hagati aho, urugamba rukomeye rurakomeje mu gice cya Troieshchyna  mu Majyaruguru ya Kiev, aka  kakaba ari agace gafite urugomero rw’amashanyarazi runini ingabo za Ukraine zitifuza gutakaza.

Perezida Zelensky yasabye abaturage be gukomeza kuba maso no guhaguruka bagahangana n’umwanzi, ntibamanike amaboko.

Yabwiye abo mu bice bya Chernihiv, Symy, Kharkiv na Donbass kwitegura intambara kuko ari ho biteganyijwe ko ingabo z’u Burusiya ziri bwibasire kuri uyu wa Gatandatu.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabye Perezida  Zelensky kuzihungiraho ariko arazihakanira avuga ko atasiga igihugu cye mu mage.

Uyu mugabo w’imyaka 44 ubu ni nawe wafashe umwanya wa Minisitiri w’ingabo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version