Ingabo z’u Burusiya Zinjiye Mu Mujyi wa Kabiri Munini Muri Ukraine

Ingabo z’u Burusiya zinjiye mu mujyi wa Kharkiv, uvuze ikintu gikomeye mu ntambara bwatangije kuri Ukraine kubera ko ari wo wa kabiri munini mu gihugu.

Umuyobozi w’uwo mujyi, Oleg Sinegubov, yemeje ko ubu harimo kubera imirwano ikomeye.

Yasabye abaturage kuguma mu nzu zabo, kubera ko ingabo z’u Burusiya zageze mu mujyi rwagati.

Yabwiye AFP ati “Ntimuve mu bwihisho bwanyu! Ingabo za Ukraine zirimo gukuraho umwanzi. Abasivili barasabwa kwirinda kujya mu mihanda.”

Ibiro bya Perezida Volodymyr Zelenskyy byatangaje ko muri uyu mujyi ingabo z’u Burusiya zaturikije impombo nini itwara gaz, ku buryo hari bwoba ko bishobora guteza imyotsi yahungabanya byinshi ku bidukikije.

Ni umunsi wa kane w’intambara, aho Ingabo z’u Burusiya zikomeje kurwana ngo zifate umurwa mukuru Kyiv.

Kuri uyu wa gatandatu hari hatanzwe umuburo ko uyu mujyi ushobora gusukwaho ibisasu, ariko ntibyaba.

Ahubwo ibintu biturika byiriwe byumvikana mu nkengero z’uyu mujyi, ndetse haza guturitswa ububiko bwa peteroli muri Vasylkiv, mu majyepfo y’umujyi.

Byaje kwemezwa ko ahubwo umujyi wa Nova Kakhovka uri mu majyepfo y’igihugu wamaze gufatwa n’Ingabo z’u Burusiya.

Meya w’uyu mujyi Volodymyr Kovalenko yatangaje ko u Burusiya bwigaruriye inyubako zose z’inzego za leta, bugenda buvanaho amabendera ya Ukraine.

Bamwe mu basezenguzi ariko bavuga ko iyi ntambara u Burusiya butarimo kuyitsinda nk’uko byatekerezwaga, bijyanye n’uburyo ingabo za Ukraine zikomeje kwihagararaho ndetse ibihugu bikomeye bikagenda bizoherereza intwaro.

Hagati aho ariko ngo ntabwo u Burusiya burimo gukoresha intwaro zose ziremereye bufite cyangwa ngo bwifashishe abasirikare bose bari hagati ya 150,000 na 190,000 bashyizwe ku mupaka wa Ukraine.

Hagati aho ibihugu bikomeje gusaba ko u Burusiya bufatirwa ibihano bikomeye, birimo gukurwa mu buryo mpuzamahanga bwo kwishyurana buzwi nka Swift, bwahita bubangamira bikomeye amabanki yo mu Burusiya.

Binateganya gufatira imitungo ya Banki Nkuru y’u Burusiya.

Iki gihugu cyatangaje ko cyiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine bijyanye no guhagarika intambara, bishobora kubera mu mujyi wa Homel muri Belarus.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version