U Burusiya Bwatanze Agahenge Muri Ukraine

Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yatangaje ko abasirikare bari muri Ukraine babaye bahagaritse intambara kugira ngo bahe abashaka guhunga uburyo bwo gusohoka mu gihugu.

Ni umwanzuro wafashwe mu rwego rwo guha abatuye imijyi ibiri irimo n’uherereye ku cyambu cya Mariupol kubona uko bayisohokamop.

Ni imijyi imaze igihe yaragoswe n’ingabo z’Abarusiya.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo mu Burusiya rigira riti: “ Twabaye duhagaritse imirwano kugira ngo duhe abatuye imijyi ya Mariupol na Volnavakha uburyo bwo guhunga bakava mu bice twigaruriye.”

- Advertisement -

Icyambu cya Mariupol kimaze iminsi kizengurutswe n’ingabo z’Abarusiya bikaba byaratumye abagatuye n’abantu mu nkengero zako batabona uko bahunga.

Umuyobozi w’uyu Mujyi witwa Vadim Bayichenko avuga ko abatuye uyu mujyi babaga mu kato ndetse ngo hari ibice bimwe byawo bitari bikigira amazi n’amashanyarazi.

Yari amaze iminsi yinginga ubuyobozi bw’ingabo z’u Burusiya kureba uko zaha abaturage inzira bacamo bahunga kugira ngo bajye mu bice bashobora kubonamo amazi n’amashanyarazi.

Mu Mujyi wa Volnovakha ho haracyari imirwano yeruye kandi iremereye.

90% by’Umujyi wose nta mashanyarazi bifite kandi inyubako zarasenyutse bikomeye.

Ikindi ngo  ni uko ingabo z’u Burusiya zarashe muri uriya mujyi nta mpuhwe namba kandi ngo kariya ni agace gatuwe n’abaturage bakabakaba 500 000.

Ni umujyi uturanye n’Inyanja yitwa Azov, ukaba utuwe n’abantu 450,000.

Bitewe n’aho uherereye, ni umujyi ufatiye runini abasirikare b’u Burusiya bari muri Ukraine kuko bashobora gukorana na bagenzi babo basanzwe bakambitse mu Ntara ya Crimea u Burusiya bwambuye Ukraine mu mwaka wa 2014.

Hagati aho hari itsinda ry’abanyamakuru ba Sky News baraye barashweho ubwo bari bagiye i Kiev gukurikirana amakuru.

Hari video yatangajwe na Daily Mail yerekana abo banyamakuru amaguru bayabangiye ingata!

Nyuma yo kuraswaho bagize amahirwe babona ahantu harunze imifuka ya Sima barihisha, baza gutabarwa na Polisi ya Ukraine.

Abo banyamakuru barimo uwitwa Dominique van Heerden, Martin Vowles na Andrii Lytvynenko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version