BBC ‘Yabaye Ihagaze ’ Mu Burusiya

Ubuyobozi bw’Ikigo ntangazamakuru cy’Abongereza, BBC, bwatangaje ko bubaye buhagaritse imirimo yabwo i Moscow mu rwego rwo gusubiza ku cyemezo ubuyobozi bwa kiriya gihugu bwafashe cyo ‘gufunga umuntu uwo ari we wese uzatangaza amakuru y’ibinyoma ku ngabo z’Abarusiya.’

Umuyobozi wa BBC witwa Tim Davie yavuze ko itegeko riherutse kwemezwa n’u Burusiya rigamije kubangamira itangazamakuru rikora mu bwisanzure.

Ibiro by’Umukuru w’u Burusiya bitangaza ko ibiri kubera muri Ukraine bitagombye kwitwa Intambara, ahubwo bigomba kwitwa Igikorwa kihariye cya gisirikare(special military operation.)

Ubuyobozi bwa BBC buvuga ko amakuru yabwo yasohokeraga mu Burusiya azajya atunganyirizwa hanze yabwo.

- Kwmamaza -

Muri iki gihe kandi hari ibindi bigo by’itangazamakuru bitemerewe gukora no gutangaza amakuru nk’uko byari bisanzwe.

Ibyo ni Deutsche Welle, Meduza  na Radio Liberty.

Ikindi ni uko n’Ikigo cya Canada gishinzwe itangazamakuru  hamwe n’ikinyamakuru gikunze kwandika ku bukungu kitwa The Bloomberg tutibagiwe na CNN nabyo byahagaritse zimwe muri gahunda zazo z’amakuru zakorerwaga mu Burusiya.

Kugira ngo usome BBC uri mu Burusiya ugomba gukoresha uburyo bita Tor.

Ni uburyo bwo gufungura amakuru kuri telefoni cyangwa mudasobwa bwihariye budapfa gukomwa mu nkokora.

Hagati aho ingabo z’u Burisiya ziri muri Ukraine zahaye agahenge abaturage batuye mu bice byihariye kugira ngo babone uko bahunga.

Ni umwanzuro wafashwe mu rwego rwo guha abatuye imijyi ibiri irimo n’uherereye ku cyambu cya Mariupol kubona uko bayisohokamop.

Ni imijyi imaze igihe yaragoswe n’ingabo z’Abarusiya.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo mu Burusiya rigira riti: “ Twabaye duhagaritse imirwano kugira ngo duhe abatuye imijyi ya Mariupol na Volnavakha uburyo bwo guhunga bakava mu bice twigaruriye.”

Icyambu cya Mariupol kimaze iminsi kizengurutswe n’ingabo z’Abarusiya bikaba byaratumye abagatuye n’abantu mu nkengero zako batabona uko bahunga.

Umuyobozi w’uyu Mujyi witwa Vadim Bayichenko avuga ko abatuye uyu mujyi babaga mu kato ndetse ngo hari ibice bimwe byawo bitari bikigira amazi n’amashanyarazi.

Yari amaze iminsi yinginga ubuyobozi bw’ingabo z’u Burusiya kureba uko zaha abaturage inzira bacamo bahunga kugira ngo bajye mu bice bashobora kubonamo amazi n’amashanyarazi.

Mu Mujyi wa Volnovakha ho haracyari imirwano yeruye kandi iremereye.

90% by’Umujyi wose nta mashanyarazi bifite kandi inyubako zarasenyutse bikomeye.

Ikindi ngo  ni uko ingabo z’u Burusiya zarashe muri uriya mujyi nta mpuhwe namba kandi ngo kariya ni agace gatuwe n’abaturage bakabakaba 500 000.

Ni umujyi uturanye n’Inyanja yitwa Azov, ukaba utuwe n’abantu 450,000.

Bitewe n’aho uherereye, ni umujyi ufatiye runini abasirikare b’u Burusiya bari muri Ukraine kuko bashobora gukorana na bagenzi babo basanzwe bakambitse mu Ntara ya Crimea u Burusiya bwambuye Ukraine mu mwaka wa 2014.

Hagati aho hari itsinda ry’abanyamakuru ba Sky News baraye barashweho ubwo bari bagiye i Kiev gukurikirana amakuru.

Hari video yatangajwe na Daily Mail yerekana abo banyamakuru amaguru bayabangiye ingata!

Nyuma yo kuraswaho bagize amahirwe babona ahantu harunze imifuka ya Sima barihisha, baza gutabarwa na Polisi ya Ukraine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version