Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bushinwa ‘Bwongeye’ Kwadukamo Ubwandu Bwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Bushinwa ‘Bwongeye’ Kwadukamo Ubwandu Bwa COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 August 2021 8:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi mu nzego z’ubuzima mu Bushinwa batangaje ko mu mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei hongeye kugaragara abantu banduye COVID-19. Hamaze kubarurwa  abantu 300 mu minsi 10.

Ubuyobozi bw’uriya mujyi utuwe n’abaturage miliyoni 11 bwatangaje ko bose bagiye gupimwa kiriya cyorezo mu gihe gito gishoboka.

Hashize umwaka urenga muri kariya gace ari ho hatangiriye icyorezo COVID-19 giturutse ahantu abantu batavuga ho rumwe.

Bamwe bavuga ko cyakomotse mu ducurama, abandi bakemeza ko cyakorewe mu ruganda .

BBC yanditse ko kugeza ubu ubwandu bushya bwongeye kugaragara mu Ntara 15 ziri mu zindi zigize u Bushinwa.

Muri ziriya Ntara haranugwanugwa ingamba zirimo na Guma mu rugo.

Ubuyobozi  buvuga ko buriya bwandu bushya buri guterwa ahanini n’uko abantu bari guhurira henshi hatandukanye muri ibi bihe by’impeshyi.

Abenshi bari kujya gukorera ubukerarugendo muri Wuhan n’ahandi mu Bushinwa.

Ikindi ni uko ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Delta ari bwo buvugwa ko buri gukwira henshi muri kiriya gihugu.

U Bushinwa bwari bumaze igihe bushimirwa gukumira ubwandu bwa kiriya cyorezo cayane cyane mu mwaka ushize ndetse  n’igice kinini cy’uyu mwaka wa 2021 ugana ku iherezo.

Iki gihugu kandi kimaze gupima abaturage bangana na miliyoni 9.2 bo mu Ntara ya Najing.

Bo bamaze gupimwa inshuro eshatu.

Abayobozi bo mu Bushinwa bavuga ko ubwandu bugaragara muri iki gihe bwakwirakwijwe n’abantu 5,000 bari bitabiriye ibirori byabereye i Wuhan basubira mu ngo zabo, barabukwirakwiza.

Ubu Leta iri kubashakisha ngo badakomeza kubukwiza hirya no hino.

TAGGED:AbarwayiBushinwaCOVID-19Deltafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubutumwa Suluhu ‘Yageneye Abategetsi’ Nyuma Yo Gusura Urwibutso Rwa Jenoside
Next Article Perezida Samia Yashenguwe n’Urupfu Rwa Minisitiri w’Ingabo Rwabaye Ari Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?