U Buyapani Bwahaye u Rwanda Inguzanyo Ya Miliyari Frw 118

Mu rwego rwo gufasha u Rwanda kuzamura urwego rw’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Guverinoma y’Ubuyapani yarugurije miliyari Frw 118.

Ni amafaranga azatuma rushyira ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye rukazayishyura mu myaka 40 ku nyungu ya 0,2%.

Intego ikomeye ni uko uburezi bugera kuri bose kandi bugatangwa mu ikoranabuhanga.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko u Rwanda ruha agaciro uburezi kuko ari bwo shingiro ry’iterambere rirambye ku gihugu icyo ari cyo cyose.

- Advertisement -

Avuga ko gukorana n’Ubuyapani mu kunoza ikoranabuhanga mu burezi ari ikintu kizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje yo kuzamura uburezi nka rumwe mu nzego z’ibanze zizamura ubukungu.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda witwa Isao Fukushima avuga ko Ubuyapani budakunze guha ibihugu inguzanyo ingana kuriya ariko ngo kuba bikozwe mu Rwanda ni ikimenyetso cy’uko buha agaciro umuhati w’u Rwanda mu kuzamura uburezi bwarwo.

Avuga ko uburezi butagirira akamaro ubukungu gusa ahubwo bufasha n’umuntu kuba umuntu muzima, ufite imibereho iboneye.

Ati: “ Nizeye ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kugira abaturage babonye uburezi buboneye.”

Ubuyapani busanzwe bufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, kubaka ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version