Rwamagana: Akurikiranyweho Kwica Nyina

Byabereye mu Karere ka Rwamagana

Mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana haravugwa umusore w’imyaka 30 uvugwaho kwica Nyina amutemye.

Uyu mubyeyi yitwaga Nyirambonabucya Eshter yari atuye mu Kagari ka Nawe mu Mudugudu wa Cyiri.

Chantal uyobora Umurenge wa Rubona yemeje ayo makuru avuga ko inzego z’umutekeno zafashe uwo musore ngo ajye gukurikiranwa kuri icyo cyaha akekwaho.

Gitifu wa Rubona yitwa Chantal Mukashyaka yagize ati: “Abaturage bahise bafata uwo musore kugeza ubu ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubona.”

- Advertisement -

Atangaza ko nta  makimbirane yari asanzwe avugwa muri uwo muryango, icyakora  hari abavuga ko uwo musore yari afite ibibazo byo mu mutwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version