Abigaragambya Bafunze Umuhanda Goma-Sake

La cité de Sake, tombé ce matin aux mains du M23

Igice cy’umuhanda wa Goma kiri ahitwa Kimashini cyafunzwe n’abigaragambya bakoresheje amabuye. Ni igice cyahuzaga umuhanda Goma-Sake. Iyi myigaragambyo amakuru Taarifa ifite avuga ko yatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 04, Werurwe, 2024 ahitwa Ndosho.

Ku ikubitiro abaturage bashinjaga Wazalendo kubisahurira amaduka.

Kuri uyu wa Kabiri amakuru avuga ko umujinya w’abatuye aka gace wazamutse nyuma y’urupfu rw’umusivili wishwe n’abagabo bambaye imyenda y’igisirikare cya RD Congo ahagana saa mbiri z’ijoro ryakeye.

Abaturage bakamejeje ngo Wazalendo ibicira abantu

Kare kare mu gitondo cabaturage n’abahunze imirwano ya M23 na FARDC bo mu nkambi ya CBCA bahise batangira imyigaragambyo ikaze bamagana iby’urwo rupfu.

- Advertisement -

Barigaragambya bamagana ko ingabo za DRC hamwe na WAZALENDO bari kubicira abaturage.

Kubera ko bafunze imihanda bakoresheje amabuye manini, byatumye urujya n’uruza mu muhanda Goma-Sake ruhagarara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version