U Rwanda, DRC Byaganiriye Ku Mpamvumuzi Y’Umutekano Muke Mu Karere

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 16, Gashyantare, 2024 Perezida Kagame yitabiriye inama yigaga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ni inama nto yari yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibindi bihugu barimo  Felix Tshisekedi wa DRC, João Lourenço wa Angola, Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo na William Ruto uyobora Kenya.

Iyi nama yareberaga hamwe uko ibintu byifashe muri aka karere kugira ngo harebwe  uko amahoro arambye yahagaruka.

Barebeye hamwe impamvu-muzi z’amakimbirane akomeje guteza intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Kwmamaza -
Ni inama yigaga ku mpamvumuzi z’umutekano muke muri DRC
Perezida wa Angola niwe muhuza wagenwe na Afurika

Mu byo bagarutseho harimo imiyoborere mibi igaragara muri DRC, kuvangura abantu hashingiwe ku moko ndetse n’urugomo rukorerwa abavuga Ikinyarwanda.

I Addis Ababa kandi Perezida Kagame yanitabiriye Inama yigaga ku byo kubungabunga ibidukikije muri Afurika yayobowe na Perezida wa Congo- Brazzaville Denis Sassou Nguesso ndetse yitabirwa na Perezida wa Banki nyafurika y’iterambere, Akinumi Adesina.

Bigiye hamwe uko haboneka amafaranga akwiye yo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Afurika.

Mu Nama y’Afurika yunze ubumwe, Perezida Kagame azabwira abandi bayobozi ba Afurika intambwe imaze guterwa mu birebana no guharura inzira y’amavugurura y’uyu Muryango.

Muri Gashyantare, 2016 nibwo Perezida Kagame yahawe inshingano zo gukurikirana amavugurura akenewe muri uyu muryango hagamijwe ko uzagera ku ntego z’icyerekezo 2063 wihaye mu myaka yatambutse.

Ikigega cy’uyu muryango kimaze kugeramo miliyoni $400 zo gufasha mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version