U Rwanda Mu Biganiro Byo Kurushaho Kwita Ku Bimukira

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu Biro bye umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira Bwana António Vitorino.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye bwagutse hagati y’u Rwanda n’uyu Muryango mu nzego zitandukanye zirimo kwita ku bimukira, uburyo impande zombi zafatanya mu gucunga neza imipaka n’ubufatanye mu ukurwanya ubucuruzi bw’abantu.

U Rwanda ruri mu bihugu byafashe iya mbere mu kwakira abimukira bari baratereranywe n’ibihugu bahungiyemo ndetse n’umuryango mpuzamahanga ukaba wari warabirengeje ingohe.

- Advertisement -

Muri bo harimo abo rucumbikiye bari baragizwe intabwa muri Libya, aho bamwe bacuruzwaga imibiri kugeza ubwo umunyamakuru wa CNN abitangarije isi.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rwahise rwiyemeza kwakira bamwe muri bo kugira ngo bahabwe ahantu ho kuba hatuje kandi hatekanye k’uburyo uzashaka gutaha iwabo yazabikora nta gahato, ushatse kuguma mu Rwanda nawe bikaba uko.

Nyuma yo kwakira abo bimukira, u Rwanda rwakiriye n’abandi baturutse mu bindi bice by’isi harimo n’abakobwa bavuye muri Afghanistan.

Ruherutse no gusinyana amasezerano n’u Bwongereza yo kwakira abimukira buzohereza, ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, aya masezerano yari ataratangira gushyirwa mu bikorwa bitewe ahanini n’ibibazo bya politiki n’ubutabera biri mu Bwongereza no mu Burayi mu buryo bwagutse.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ibyangombwa byose byarateguwe kugira ngo igihe cyose abo bimukira bazarugereramo bazaze bisanga.

Ku rundi ruhande ariko, hari bamwe mu bakorera imiryango y’uburenganzira bwa muntu bavuga ko amasezerano hagati ya Kigali na London agamije inyungu z’ubucuruzi kurusha uko zaba izo kwita ku burenganzira bwa muntu.

Ubwo yagiranaga umusangiro n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga bikorera mu Rwanda mu mezi make ashize, Perezida Kagame yavuze ko abumva ko u Rwanda rwakira abimukira rugamije indonke bibeshya.

Yavuze ko u Rwanda rutakira abantu ngo hanyuma rubagurishe, ahubwo ko rukora ibintu biciye mu mucyo kandi bikoranywe ubumuntu.

Aherutse no gusubiza umunyamakuru wa BBC wari waje mur CHOGM ko nta bantu barusha Abanyarwanda indangagaciro nzima.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version