Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Mu Mugambi Wo Gushinga Uruganda Ruteranya Ibyogajuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Mu Mugambi Wo Gushinga Uruganda Ruteranya Ibyogajuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2025 3:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda iri gutegura uburyo buhamye bwatuma iki gihugu kigira ahantu hagezweho ho guteranyiriza ibyogajuru, kubitegurira kujya mu kirere no kubyoherezayo bitekanye.

Ni intego z’igihe kirekire zigamije ko u Rwanda rugira ahantu harwo ruteranyiriza ibi bikoresho by’ingenzi mu kubona amakuru areba ikirere akoreshwa mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu ziri cyangwa zikeneye iterambere rihamye.

I Kigali bemera ko kugira ahantu habo ho gukusanyiriza amakuru ku byerekeye ikirere byafasha cyane mu kugena imigambi no kutarambiriza ku makuru atangwa n’ibigo by’amahanga akenshi aba ahenze kandi ashobora guhura na za birantega za hato na hato.

U Rwanda rurashaka kugira ahantu umuntu yakwita uruganda rukora ibyogajuru mu buryo bwo kubiteranya, kubitegurira kujya mu isanzure no kubyoherezayo, aho hantu bakahita Satellite AIT Hub.

Bizasaba ko aho hantu hashyirwa ibikoresho bigezweho bituma icyogajuru gitegurirwa kuguruka, ibyo bikoresho bigahabwa ikoranabuhanga rigezweho rizatuma ibyogajuru bikora akazi kabyo neza.

Ni ahantu hagomba gutuma ibyogajuru bitegurwa neza kugira ngo nibigera mu kirere bizabe bifite ubushobozi bwo guhangana n’imiterere yacyo irimo ubushyuhe bushobora guhindaguruka, guhangana n’imirasire mibi iva ku zuba(radiation) ndetse no kuguruka bibyoroheye.

Kugira ngo bigerweho neza, u Rwanda ruri gukorana na Repubulika ya Tchèque binyuze mu kigo cyayo kitwa TRL Space.

Iki kigo gifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali kandi cyiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu gushora Miliyoni $2 muri uriya mushinga ugomba kuba watangiye gukora mu mwaka wa 2028 nk’uko The New Times yabyanditse.

Ni amafaranga make ugereranyije, ariko akazaba intangiriro nyayo guheraho yiyongera kandi agashorwa mu mishinga migari.

Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Petr Kapoun avuga ko bazakora ku buryo ririya koranabuhanga rizagirira u Rwanda akamaro ndetse n’Akarere kose ruherereyemo kakabyungukiramo.

Icyogajuru cya mbere kizakorerwa mu Rwanda kizakorwa k’ubufatanye n’abahanga bo muri Afurika na bagenzi babo bo mu Burayi ariko ibindi bikazakorwa nyuma y’aho bizahangwa  n’abahanga bo mu Rwanda n’abo muri Afurika ubwabo.

Mu gihe kiri imbere, intego ni uko ibindi byogajura bizakorwa n’abo muri Afurika ubwabo, bikazakora hagati yabyo mu rwego rwo guha amakuru ahagije abahanga n’abafata ibyemezo bya Politiki kugira ngo bagene uko ibintu bizagenda mu gihe kiri imbere.

Ibyo birimo kugena uko ubuhinzi n’ubworozi buzakorwa, uko imijyi izatunganywa n’irindi genamigambi rirambye.

Ikigo TRL Space kizakorana n’ikindi cy’Abanyarwanda kitwa TRL Space Rwanda kugira ngo habeho guhanahana amakuru no gukora ubushakashatsi bugamije guteza imbere iby’ibyogajuru n’ubumenyi bw’isanzure.

Ambasaderi wa Repubulika ya Tchèque mu Rwanda witwa Nicol Adamcová avuga ko gukorana n’u Rwanda byoroshya ishyirwa mu bikorwa by’imishinga irimo n’uriya.

Urwego rw’ubumenyi bw’ikirere rugira uruhare mu bukungu bw’isi rufite agaciro ka Miliyari  $630, iyo ikaba imibare yo mu mwaka wa 2023.

Icyakora, igenamigambi rivuga ko mu mwaka wa 2035 urwo ruhare ruzaba rungana na Tiriyari $1.8 ni ukuvuga Miliyari igihumbi na Miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika($).

Mu Ugushyingo, 2019, u Rwanda rwatangije icyogajuru cyarwo gifasha mu gukusanya amakuru y’ubuhinzi kiswe RwaSat-1.

Rusanganywe kandi ikigo kita ku by’isanzure kitwa Rwanda Space Agency.

TAGGED:GuverinomaIbyogajuruIkirereIkoranabuhangaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BBC Yakoresheje Imvugo ‘Itemewe’ Mu Kuvuga Jenoside Yakorewe Abatutsi
Next Article Ese Gnassingbé Azashobora Ibyo Lourenço Yananiwe?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?