Guverinoma y’u Rwanda iri gutegura uburyo buhamye bwatuma iki gihugu kigira ahantu hagezweho ho guteranyiriza ibyogajuru, kubitegurira kujya mu kirere no kubyoherezayo bitekanye.
Ni intego z’igihe kirekire zigamije ko u Rwanda rugira ahantu harwo ruteranyiriza ibi bikoresho by’ingenzi mu kubona amakuru areba ikirere akoreshwa mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu ziri cyangwa zikeneye iterambere rihamye.
I Kigali bemera ko kugira ahantu habo ho gukusanyiriza amakuru ku byerekeye ikirere byafasha cyane mu kugena imigambi no kutarambiriza ku makuru atangwa n’ibigo by’amahanga akenshi aba ahenze kandi ashobora guhura na za birantega za hato na hato.
U Rwanda rurashaka kugira ahantu umuntu yakwita uruganda rukora ibyogajuru mu buryo bwo kubiteranya, kubitegurira kujya mu isanzure no kubyoherezayo, aho hantu bakahita Satellite AIT Hub.
Bizasaba ko aho hantu hashyirwa ibikoresho bigezweho bituma icyogajuru gitegurirwa kuguruka, ibyo bikoresho bigahabwa ikoranabuhanga rigezweho rizatuma ibyogajuru bikora akazi kabyo neza.
Ni ahantu hagomba gutuma ibyogajuru bitegurwa neza kugira ngo nibigera mu kirere bizabe bifite ubushobozi bwo guhangana n’imiterere yacyo irimo ubushyuhe bushobora guhindaguruka, guhangana n’imirasire mibi iva ku zuba(radiation) ndetse no kuguruka bibyoroheye.
Kugira ngo bigerweho neza, u Rwanda ruri gukorana na Repubulika ya Tchèque binyuze mu kigo cyayo kitwa TRL Space.
Iki kigo gifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali kandi cyiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu gushora Miliyoni $2 muri uriya mushinga ugomba kuba watangiye gukora mu mwaka wa 2028 nk’uko The New Times yabyanditse.
Ni amafaranga make ugereranyije, ariko akazaba intangiriro nyayo guheraho yiyongera kandi agashorwa mu mishinga migari.
Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Petr Kapoun avuga ko bazakora ku buryo ririya koranabuhanga rizagirira u Rwanda akamaro ndetse n’Akarere kose ruherereyemo kakabyungukiramo.
Icyogajuru cya mbere kizakorerwa mu Rwanda kizakorwa k’ubufatanye n’abahanga bo muri Afurika na bagenzi babo bo mu Burayi ariko ibindi bikazakorwa nyuma y’aho bizahangwa n’abahanga bo mu Rwanda n’abo muri Afurika ubwabo.
Mu gihe kiri imbere, intego ni uko ibindi byogajura bizakorwa n’abo muri Afurika ubwabo, bikazakora hagati yabyo mu rwego rwo guha amakuru ahagije abahanga n’abafata ibyemezo bya Politiki kugira ngo bagene uko ibintu bizagenda mu gihe kiri imbere.
Ibyo birimo kugena uko ubuhinzi n’ubworozi buzakorwa, uko imijyi izatunganywa n’irindi genamigambi rirambye.
Ikigo TRL Space kizakorana n’ikindi cy’Abanyarwanda kitwa TRL Space Rwanda kugira ngo habeho guhanahana amakuru no gukora ubushakashatsi bugamije guteza imbere iby’ibyogajuru n’ubumenyi bw’isanzure.
Ambasaderi wa Repubulika ya Tchèque mu Rwanda witwa Nicol Adamcová avuga ko gukorana n’u Rwanda byoroshya ishyirwa mu bikorwa by’imishinga irimo n’uriya.
Urwego rw’ubumenyi bw’ikirere rugira uruhare mu bukungu bw’isi rufite agaciro ka Miliyari $630, iyo ikaba imibare yo mu mwaka wa 2023.
Icyakora, igenamigambi rivuga ko mu mwaka wa 2035 urwo ruhare ruzaba rungana na Tiriyari $1.8 ni ukuvuga Miliyari igihumbi na Miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika($).
Mu Ugushyingo, 2019, u Rwanda rwatangije icyogajuru cyarwo gifasha mu gukusanya amakuru y’ubuhinzi kiswe RwaSat-1.
Rusanganywe kandi ikigo kita ku by’isanzure kitwa Rwanda Space Agency.