Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Na Barbados Ni Ibihugu Bito Ariko Bifitiye Abatuye Isi Akamaro Kanini
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Na Barbados Ni Ibihugu Bito Ariko Bifitiye Abatuye Isi Akamaro Kanini

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2022 6:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iyi ni imwe mu ngingo nyinshi Perezida Kagame ne Minisitiri w’Intebe wa Barbados Madamy Mia Amor Mottley bagarutseho mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro bagiriye mu mwiherero.

Mbere y’uko iki  kiganiro gitangira, abayobozi bombi bagiranye ibiganiro mu mwiherero bagaruka ku mikoranire yimbitse hagati y’u Rwanda na Barbados. Birimo ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ubukerarugendo, imikoranire mu by’ikoranabuhanga ndetse no muri Siporo cyane cyane tennis ikinirwa mu muhanda.

Bimwe mu bibazo abanyamakuru babajije aba bayobozi harimo icyerekeye icyo bumva cyakorwa ngo abaturage babyo bakomeze kuzamura urwego isi irimo muri iki gihe iri kwivana mu ngaruka za COVID-19.

Babajiwe niba kuba bayobora ibihugu bito mu buso wenda bituwe n’abaturage bake bitaba imbogamizi mu ukugira uruhare rwiza mu guteza imbere isi.

Abayobozi b’ibi bihugu bavuze ko kuba igihugu ari gito mu buso kikanaturwa n’abaturage bake, bitavuze na gato ko nta ruhare rwiza bifite mu guteza imbere abaturage babyo n’ab’isi muri rusange.

Mia Mottley yagize ati: “ Ibihugu bito byumva , bikabona kandi bikira ku baturage babyo. Ibyo dukora byose biba bigamije kuzamura abaturage bacu ngo bagere ku rundi rwego.”

Avuga ko n’ubwo ibihugu bito byagizweho n’ingaruka z’ubukoloni ndetse n’imihindagurikire y’ikirere, ngo ni ibihugu bihorana icyifuzo cyo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Kagame yunzemo ko n’ubwo ijambo kuba ‘igihugu gito’ hari abaryumva nk’ubuso ndetse n’abaturage bake, ariko ngo icyo gitekerezo cyo kuba muto nacyo sicyo.

Ngo ibitekerezo abantu bagira nibyo bigari kandi bihindura ibintu.

Kagame avuga ko u Rwanda na Barbados ari ibihugu biri myanya yo hejuru kandi birabizi.

Ku rundi ruhande avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyeretse abantu ko burya bareshya mu rugero runaka.

Ngo ntawe cyarebeye izuba kandi ngo si COVID-19 gusa kuko n’ingaruka z’imihndagurikire y’ikirere nayo igira ingaruka kuri bose, abakize n’abakene.

Muri rusange, abayobozi bakuru b’ibi bihugu byombi bemeranyije imikoranire isesuye mu nzego zigamije iterambere ry’ababituye.

Kuri uyu wa Gatatu abashoramari ba Barbados bahuye n’ab’u Rwanda babereka aho bashobora gushora imari mu gihugu cyabo kandi impande zombi zisinya amasezerano y’uburyo bizakorwa.

Abashoramari bo mu Rwanda baganiriye na bagenzi babo bo mu Kirwa cya Barbados mu rwego rwo guhana amakuru y’aho buri ruhande rwashora imari.

Abo muri Barbados bavuga ko bafite ahantu henshi Abanyarwanda bashobora gushora imari harimo mu burezi, mu bushakashatsi, mu bucuruzi budandaza, ikoranabuhanga, n’ahandi.

Babwiye bagenzi babo bo mu Rwanda ko igihe cyose bavumva ko bashaka gushora muri kiriya gihugu bazajya yo bisanga.

Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano ku bufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, inganda, n’ubukerarugendo n’amahoteli.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ernest Nsabimana niwe washyize umukono ku masezerano ku ruhande rw’u Rwanda.

Hasinywe n’andi masezerano arebana n’iterambere ry’imikino yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa n’aho ku ruhande rwa  Barbados aho Rihanna akomoka aya masezerano yashyizweho umukono na Hon. Kerrie Symmonds.

Barbados ni kimwe mu birwa bya Caribbbean. Ni gito cyane k’ubuso kiri ku buso bwa 432 km2 .

Abaturage bagituye barutwa ubwinshi  n’abatuye Akarere ka Kicukiro(gafite abaturage 318,564) kuko iki gihugu gituwe n’abaturage  287,000. Umurwa mukuru w’iki gihugu witwa Bridgetown.

N’ubwo cyabanje gukolonizwa n’abanya Espagne mu kinyejana cya 15 Nyuma ya Yesu, Barbados yaje gutegekwa n’Abongereza  mu mwaka wa 1627 cyane cyane ko ari hamwe mu hantu abacakara bacishwaga bajyanwa i Burayi.

 

TAGGED:BarbadosCOVID-19featuredKagameRwandaUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Moteri Z’Indege Za Air Tanzania Zirakemangwa
Next Article Mushiki Wa Kabila Nawe Yinjiye Mu Byo Gushinja u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?