Abayobozi b’ibigo by’u Rwanda na Brésil bishinzwe iterambere basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu.
Byabereye mu Mujyi wa Kigali mu nama bise Rwanda-Brazil Economic Cooperation Forum.
Niyo abaye aya mbere asinywe kuva Brazil yafungura Ambasade yayo mu Rwanda, ubu hashize amezi icyenda.
Ambasaderi wayo witwa Vida Gala yavuze ko bahisemo gukorana n’u Rwanda kuko rwagaragaje ubushake bwo kuzamura ubukungu no gukorana n’amahanga mu bwubahane.
Avuga ko gukorana narwo bizafasha Brésil kwagikira mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi muri Afurika.
Ati: “Ibi bifite impamvu: Guverinoma ya Brésil yararebye iravuga iti “aha ni ho tugomba kuba.” Kandi nizera ko namwe mwese muri hano muzitabira iki gikorwa muzabyibonera.”
Ashima ko RDB yagize kandi igifite uruhare mu mikoranire na Brazil mu guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu.
Vida Gala avuga ko iyo urebye aho u Rwanda rugeze mu myaka 31 ishize usanga rwaba umufatanyabikorwa uhamye.
Yatangaje ko hari abashoramari benshi baturutse mu gihugu cye ngo barebe aho bashora mu Rwanda.
Jean-Guy Afrika uyobora RDB yabwiye abashoramari bo muri Brézil ko nibashora mu Rwanda ntacyo bazicuza.
Avuga ko igihugu cye gifite amategeko yanditse neza afasha kwihutisha ishoramari, rigashorwa mu gihugu kizira ruswa.
Yabwiye abagize ikigo cya Brésil cy’iterambere kitwa APEX Brazil ko Brésil n’u Rwanda ari ibihugu bifite ubukungu butera imbere cyane kandi bwakuzuzanya.
Brésil ifite imbaraga mu bucuruzi, inganda, ingufu zisubira n’inganda nini, mu gihe u Rwanda ari isoko ritekanye kandi ryorohereza ishoramari mu isoko rya Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati.
Ati: “Iyi nama yateguwe kugira ngo ibe uburyo buhuza abacuruzi, bamenye imishinga ihari kandi bashyireho inzira z’ishoramari zitanga umusaruro ku bukungu bwacu bwombi.”
Asanga amasezerano yasinywe azashyiraho urwego rufatika rw’ubufatanye mu guteza imbere ishoramari, korohereza abashoramari mu gutegura ingendo z’ubucuruzi no gufatanya mu nzego z’ingenzi.
Azafasha guteza imbere imishinga ihuriweho, guhererekanya ikoranabuhanga no gukorana mu guteza imbere umubano w’u Rwanda na Brésil.
Ahandi avuga ko u Rwanda ruzungukira muri ubwo bufatanye ni mu buhinzi, gutunganya ibiribwa, ubuvuzi n’inganda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Brésil ni Lawrence Manzi.


