Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Na RDC Bigiye Kubaka Umupaka Ugezweho Wa Rusizi II
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Na RDC Bigiye Kubaka Umupaka Ugezweho Wa Rusizi II

admin
Last updated: 29 November 2021 3:14 pm
admin
Share
SHARE

Intumwa z’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri mu biganiro bya nyuma ku bikorwa byo kubaka no kubyaza umusaruro umupaka uhuriweho, ugiye kubakwa hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu.

Hazubakwa aho imizigo iparikwa ndetse ikagenzurwa (scan) bidasabye ko ipakururwa mu modoka, hanashyirwe ikoranabuhanga rifasha mu kugenzura imipaka (Integrated Boarder Management System) ku buryo umuntu bagenzuriye ku ruhande rumwe amakuru azajya agera hose, agakomeza urugendo batongeye kumuhagarika.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko biteganywa ko ibikorwaremezo bizahyirwa ku ruhande rw’igihugu kimwe ari byo bizashyirwa no ku kindi.

Ati “Ku ruhande rw’u Rwanda twarangije inyigo, dufite n’umuntu uzagenzura imirimo, ubu turi mu rugendo rwo gutanga akazi ku muntu uzubaka. Ubundi kubaka ni amezi 18, bishobora gutangira mu ntangiro z’umwaka wa 2022.”

Yavuze ko uyu mushinga uzatanga inyungu nyinshi haba mu rujya n’uruza rw’abantu cyangwa ibicuruzwa hagati y’ibi bihugu.

Yakomeje ati “Dushingiye ku buryo twakoragamo, ubu dufite nibura iminota hafi 30 umuntu akoresha kugira ngo abe asohotse mu mupaka, ariko muri uyu mushinga dushaka kugabanya icyo gihe ku buryo cyagera mu minota 15 cyangwa munsi yayo, ariko inyungu z’umushinga zizakomeza kugenda zigaragara numara kurangira.”

Munyampenda avuga ko umupaka wa Rusizi wakoreshwaga utari wubatse neza, mu gihe unyuraho ubucuruzi bwinshi hagati y’u Rwanda na RDC.

Ati “Kubaka hariya ni ukongerera agaciro ubwo bucuruzi busanzwe buba hagati y’ibihugu byacu byombi, u Rwanda na Congo.”

Mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda imyiteguro igeze kure, ku ruhande rwa RDC naho inyigo y’uko umushinga uzaba wubatse barimo kuyinoza, ariko haracyari ikibazo cy’ahantu umushinga uzubakwa.

Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Marc Malago Kashekere, yavuze ko guverinoma ishyigikiye byimazeyo iyubakwa ry’umupaka uhuriweho wa Rusizi II, kuko umunsi wuzuye uzatuma habaho imicungire ihuriweho y’umupaka, ugatanga umusanzu mu iterambere ry’inzego nyinshi.

Yakomeje ati “Uzoroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kimwe n’ingendo z’abinjira n’abasohoka ku baturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu Rwanda.”

Gusa yavuze ko kubona ahantu hatoranyijwe ngo hubakwe uyu mushinga ku ruhande rwa Congo, ari imwe mu mbogamizi bakeneye gushakira umuti.

Ati “Igice kimwe kugeza uyu munsi gituweho n’imiryango nibura 266 igomba kwimurwa kubera inyungu rusange maze igahabwa ingurane, guverinoma ikaba yaratangiye inzira zose za ngombwa kugira ngo haboneke ibisubizo bikwiye.”

Ni ikibazo ngo kirimo gushakirwa umuti ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe.

Umunyamabanga wa mbere akaba n’umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, Lluis Navarro, yavuze ko bishimiye gufatanya n’ibi bihugu mu guteza imbere ubucuruzi no kwishyira hamwe.

Yavuze ko uyu mupaka ukoreshwa n’abantu benshi, ariko ugasanga utorohereza abawukoresha uko bikwiye.

Yakomeje ati “EU twagize uruhare mu gukora inyigo y’uyu mushinga hamwe na IOM (International Organization for Migration), ndetse turi n’abaterankunga b’imena, hakazatangwa miliyoni 20 z’amayero, ni ukuvuga hagati ya miliyoni 22 cyangwa 23 z’amadolari ya Amerika muri uyu mushinga.”

Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko uyu mushinga ujyanye n’intego zigamije iterambere rirambye, kuko uzatuma ingendo z’abaturage zirushaho koroha, zikiyongera, bityo uyu mushinga ugatanga umusanzu mu guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubukungu b’ibihugu byombi.

Mu bandi baterankunga b’uyu mushinga harimo na Trade Mark EastAfrica.

Biteganywa ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo hazashyirwa ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uyu mupaka wa Rusizi II.

Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal yitabiriye iyi nama
Uyu mushinga uhuriweho n’inzego nyinshi zo muri ibi bihugu byombi na mpuzamahanga
Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Marc Malago Kashekere
TAGGED:featuredImena MunyampendaRDCRTDAumupaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bihinduke Cyangwa Namwe Muhindurwe – Perezida Kagame Yihanije Abayobozi
Next Article Umuyobozi Muri RDB Avuga Ko Kwagura Pariki Y’Akagera Bitaraba Ngombwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?