Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Na Pologne Mu Kubaka Ikigo Kigisha Ububanyi N’Amahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Na Pologne Mu Kubaka Ikigo Kigisha Ububanyi N’Amahanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2023 2:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Pologne harimo iy’uko Kigali na Warsaw bazakorana mu guhugura abakora ububanyi n’amahanga, bigakorwa binyuze mu kigo kibyigisha kizubakwa mu gihe kiri imbere.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere taliki 19, Kamena, 2023 na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent na mugenzi we wa Pologne witwa  Zbigniew Rau.

Minisitiri Biruta yitabiriye Inama y’Abambasaderi iteraniye i Warsaw izarangira imirimo yayo  ku wa 23 Kamena, 2023.

Yaboneho kuganira na mugenzi we wa Polonye ku mubano w’ibihugu byombi byibanze ku butwererane mu rwego rw’ubukungu.

Biteganyijwe ko ririya shuri ryigisha ibya Dipolomasi rizashyigikira gahunda yo guhererekanya ubumenyi n’amahugurwa hagati ya Leta zombi.

Taliki  5 Ukuboza 2022 nabwo u Rwanda na Pologne byashyize umukono ku masezerano arebana n’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kwimakaza inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.

Icyo gihe u Rwanda na Pologne byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibigo by’ishoramari.

Mu 2021 na bwo impamde zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya Politiki ndetse n’arebana n’umutekano hifashishijwe ikoranabuhanga.

Today, Foreign Ministers of Poland 🇵🇱 @RauZbigniew and Rwanda 🇷🇼 @Vbiruta signed an agreement on the training of diplomatic personnel.

The 🇵🇱 Diplomatic Academy will support the training exchange programme and the efforts of 🇷🇼 MFA in establishing its staff training institution. pic.twitter.com/xvRAbfCPhk

— Ministry of Foreign Affairs 🇵🇱 (@PolandMFA) June 19, 2023

U Rwanda rwatangiye kubana na  Pologne guhera taliki 10, Nyakanga, 1962.

Kuva mu myaka ya 1960 kugeza mu 2017, Ambasaderi wa Pologne muri Kenya ni we wabaga uhagarariye inyungu z’igihugu cye no mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2022, Ambasaderi w’icyo gihugu muri Tanzania ni we wahawe no guhagararira inyungu zacyo no mu Rwanda.

Taliki ya 1 Ukuboza, 2023 ni bwo hafunguwe Ambasade ya mbere ya Pologne mu Rwanda ifite icyicaro i Kigali.

Mu 2021 ni bwo u Rwanda rwafunguye Ambasade ya mbere i Warsaw muri Pologne, ihagarariwe na Prof. Anastase Shyaka ari we wabaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri icyo gihugu kugeza n’uyu munsi.

TAGGED:AmahangaAmbasadeAmbasaderiBirutafeaturedIshuriPologneUbubanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Abapolisi Babiri Bishwe Na Mugenzi Wabo
Next Article Kabila Aracungira Hafi Uko Ibintu Byifashe Mbere Y’Amatora Ya Perezida
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?