U Rwanda Na RDC Byongeye Guhura Biganira Ku Guhashya Imitwe Irimo FDLR

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura aheruka mu ruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haganirwa ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ihuriweho mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Iyo nama yabereye i Kinshasa ku wa 15-19 Werurwe 2021, ikurikiye iyabereye i Kigali ku wa 12 – 14 Gashyantare 2021.

Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko intumwa ziyobowe na Gen Kazura zagiranye ibiganiro n’uruhande rwa RDC ruyobowe na François Beya, umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano.

Ibiro bya François Beya byatangaje ko abayobozi ku mpande zombi bashimangiye ubushake bw’abakuru b’ibihugu byabo mu kuba ibibazo by’umutekano byakemuka mu buryo buhuriweho.

- Advertisement -

Ikinyamakuru Actualité.Cd cyatangaje ko ibihugu byombi birimo gutegura gahunda yo kugaba ibitero bihuriweho ku mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ikorera ku butaka bwa RDC kuva mu 1994.

Amakuru cyabonye ngo avuga ko “Hatanzwe ibyifuzo by’ingenzi birimo ishyirwaho rya gahunda ihuriweho y’ibikorwa bigamije kurandura burundu ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC, biterwa na FDLR, CNRD, RUD-URUNANA, abahoze muri M23 n’indi mitwe yose y’inyeshyamba; ariko kandi, no kongerera imbaraga uburyo bwo kugenzura imipaka.”

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko Gen Kazura yashimangiye ko “nta kibazo kidashobora kubonerwa umuti igihe abantu bakoreye hamwe.”

Si ubwa mbere u Rwanda na RDC byaba bifatanyije mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro. Kimwe mu bikorwa biheruka ni “Umoja wetu” cyo mu 2009 cyari kigamije kurwanya FDLR.

Ni igikorwa cyamenesheje abarwanyi benshi, ndetse abanyarwanda batari bake bari baragizwe imbohe na FDLR bataha mu gihugu cyabo.

Izi nama zose zijyanye n’ibyemezo byafatiwe mu nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ku wa 7 Ukwakira 2020, yitabiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo na Perezida Kagame.

Muri iyo nama abayobozi bemeranyije kurushaho kwimakaza amahoro n’umutekano hagamijwe iterambere ry’akarere.

Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega yitabiriye iyi nama
U Rwanda na RDC byiyemeje gukomeza gufatanya
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version