Minisitiri y’ibikorwaremezo itangaza ko hari ubufatanye u Rwanda rugiye kuzagirana n’ubwami bwa Saudi Arabia muguha abaturage ibikoresho bikoresha gazi yo gutekesha.
Bizakorwa mu rwego rwo gufasha abaturage guteka mu buryo butangiza ibidukikije hirindwa gukoresha amakara cyangwa inkwi.
Uwo mushinga wiswe Forward7 uzaha ibyo bikoresho 50,000 abaturage b’i Kigali, i Musanze, i Muhanga, i Rwamagana n’abo muri Huye.
Kubitanga bizakorwa mu gihe cy’amezi 18
Imibare itangwa n’inzego za Leta yerekana ko igice kinini cy’ibicanwa abaturage bakoresha ari ibikomoka ku nkwi, ikintu kigira ingaruka ku bidukijije no ku buzima bw’abatekesha izo nkwi kuko zihumanya ibihaha.
Mu itangazo rya Minisiteri y’ibikorwaremezo handitsemo ko iriya mikoranire izafasha mu kurinda abaturage ibyo byago.
Ikigo Bboxx nicyo kizagira uruhare mu gutanga ibyo bikoresho.


